
Abasenateri, mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bashyigikiye kuzana abimukira mu Rwanda
Mar 15, 2024 - 09:10
Abasenateri, mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bemeje ko bashyigikiye ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigena amasezerano arebana n'impunzi n'abimukira hagati ya Leta y'u Rwanda n'iy'Ubwongereza.
kwamamaza
Imyaka irenze 2, Guverinoma y'u Rwanda n'iy'Ubwongereza ziri gukora ku mushinga wo gufatanya mu gukemura ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse iyi gahinda yagiye iburizwamo kenshi biturutse ku nzego zimwe zo muri iki gihugu kiri ku mugabane w'Uburayi zirimo, urukiko rw'ikirenga n'inteko ishinga amategeko bagiye bayirwanya.
Sena y'u Rwanda, abayigize bagaragaza ko ari gahunda nziza yo kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse bakibaza impamvu bimwe mu bihugu by'amahanga bidashyigikiye ko iyi gahunda ikorwa.
Umwe ati "njya nibaza impamvu numva abantu bamwe harimo n'Abongereza babirwanya, njye navuga ngo dushyiremo imbaraga tubikore, umuntu wese ku isi yumve ko igihugu cyacu giharanira ko umuntu wese agira uburenganzira, nshyigikiye umushinga".
Undi ati "inyungu ya mbere ikomeye ni ukugira ubuntu n'ubumuntu kuko biri mu muco w'u Rwanda".
Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, avuga ko kuba iyi gahunda ari nshya itabura abayirwanya bijyanye n'inyungu bakuraga mu bwimukira, ariko ngo uko bizakorwa birizewe.

Ati "ibyerekeye kwakira impunzi ndetse no ku byerekeye abimukira ni uburyo bwemewe kandi buri mu mabwiriza yemewe mu buryo mpuzamahanga, hari abungukiraga muri ubu buryo buhari bwo kujyana abimukira hirya no hino ugasanga ni isoko ryabo rigiye kwangirika ndetse hari n'abandi bahabwa akazi n'iki kibazo, buri kibazo kigira abo giha akazi, rimwe na rimwe iyo haje igisubizo hari abakirwanya kubera inyungu bari bagifitemo zitagihari, ni ibintu bisanzwe".
Ni mu gihe nyuma y'uko Leta zombi zisinyanye amasezerano mashya mu mpera z'umwaka ushize, ndetse inteko ishinga amategeko y'Ubwongereza igatora yemeza ko u Rwanda rutekanye ku buryo rwakwakira abimukira, mu mpera z'ukwezi kwa mbere uyu mwaka, Umutwe mukuru wagereranywa na Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, watambamiye uyu mushinga w’itegeko, aho Abasenateri 214 ku 171 batoye bashyigikira ko uyu mushinga w’itegeko udakwiye guhita wemezwa, kimwe mu byakomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu gukemura ikibazo cy'abimukira ahanini kinabangamira uburenganzira bwabo.
Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


