
Abasaga ibihumbi 20 bagiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye n' ikoranabuhanga
Feb 27, 2025 - 10:25
Urwego rushinzwe guteza imbere ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ICT Chamber, rwatangije gahunda y’imyaka ibiri, yo kongerera ubumenyi urubyiruko rusaga ibihumbi 20 mu by’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kurufusha kubona imirimo no kuyihangira. Nimugihe urubyiruko ruvuga ko bizakuraho imbogamizi rwahuraga nabyo ku gukoresha za mudasobwa ndetse n'imikoreshereze ya Internet.
kwamamaza
Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025, yiswe “ Digital Talent Program” yitezweho kuzaha ubumenyi mu by’ikoranabuhanga uru rubyiruko rusaga ibihumbi 20, aho uturere 15 muri 30 tugize u Rwanda aritwo tuzaherwaho.
Ku ikubitiro, Digital Talent Program yatangijwe mu bigo bitanu by’urubyiruko, aho byitezweho nibura abasoje amasomo bazabona akazi ku kigero cya 20%, mu mezi atandatu.
Urubyiruko ruzajya rwiga hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze mu buryo bw’iyakure n’imbonankubone bitewe n’ikirworoheye, ku bufatanye bw’Ikigo IHS Towers Group, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Urubyiruko.

Iradukunda Yves; Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kubera ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Isi iragenda itera imbere kandi bigaragara ko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyi mu ikoranabuhanga. Ibi bizarufasha kubona akazi haba mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu, ndetse binabafashe kwihangira imirimo binyuze mu guhanga udushya.”
Yongeyeho ko igihugu cyihaye intego yo kwigisha abagera kuri miliyoni imwe mu myaka itanu, kugira ngo babe bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo haba iryo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, nkuko binagaragara mu ntego za NST2.
Iradukunda yasobanuye ko igihugu gikeneye gushyira imbere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere rigezweho. Ashimangira ko rifungura amahirwe atagira imipaka, aho umuntu ashobora kwiga no gukora akazi ari mu rugo, ariko agakoresha ubumenyi bwe mu gukorera ibigo byo mu mahanga.

Ntare Alex; Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, yavuze ko amahirwe ahari ku rubyiruko, arusaba kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Amahirwe yo mu ikoranabuhanga ntiyagusaba kwambuka imipaka cyangwa kwiruka hirya no hino. Iyo ubonye ubumenyi bukwiye, Isi uyibyaza umusaruro wiyicariye, Nubwo tudakora ku nyanja, ikoranabuhanga riduha ubushobozi bwo kuroba mu nyanja.”
Urubyiruko rugaragaza ko iyi gahunda igiye gukemura imbogamizi bahuraga nazo zo kutabona ubumenyi buhagije kuri mudasobwa, no gukoresha neza internet.
Iyi gahunda igamije kunganira igihugu mu ntego gifite yo kugira abaturage barenga ibihumbi 500 bafite ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga, n’abandi miliyoni imwe bafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa bitarenze 2029.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


