
Abasabwa kwimuka mu manegeka barataka aho kwerekeza
Apr 15, 2025 - 08:47
Muri iyi minsi y’itumba umujyi wa Kigali uri mu bikorwa byo kwimura abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hirindwa ko bagirwaho ingaruka n’ibiza bishobora guterwa n’imvura kuko hari abo imaze no gutwara ubuzima. Abasabwa kwimuka bavuga ko ntaho kwerekeza bafite bagasaba ko nibura bashakirwa aho kujya kugirango batandagara ku muhanda.
kwamamaza
Abaturage bo mu mudugudu wa Kamenge mu kagari ka Nyabugogo basabwe kwimuka byihuse bitewe nuko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga by’umwihariko muri iyi minsi y’imvura nyinshi.
Bagaragaza ubushake bwo kwimuka gusa ngo bari mu rujijo kuko badafite aho kwerekeza.
Umwe ati "nta muntu muzima wakwishimira kuba ahantu nk'aha uretse ko bitoroshye kubera ko kujya gutangira ubundi buzima ukajya ahandi utari umenyereye ntabwo biba byoroshye, gusa kurundi ruhande turabyumva ntabwo wakishimira kubaho nabi no gupfa kandi hari aho warokokera".
Undi ati "ibiza byaraje, ntabwo bakubwira go uhave kandi nawe ubona hagushyira mukaga ntabwo wakanga kuhava ariko ukagenda ufite aho ujya, turajya he ko ntaho batubwiye tugomba kujya, baratubwira ngo ni ukugenda tukavamo aha".
Emma Claudine Ntirengenya, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali yabwiye Isango Star ko abasabwa kwimuka igihe batarabona aho bajya baba bacumbikiwe by’igihe gito.
Ati "iyo umuntu atuye ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga ntabwo yakagombye gutegereza ko baza kumwimura, yakabaye yimuka kubera ko umuntu wese akwiriye kwirinda, kwikunda agakunda abe akarinda ubuzima bwe ntature ahashyira ubuzima mu kaga"
"Mu kwimuka harimo ababa bacumbikiwe n'abaturanyi harimo n'aba bacumbikiwe n'imiryango yabo, babandi badafite ahantu bajya twebwe tukabafasha kubabonera aho baba bari mugihe bakirimo gushaka ahandi bajya, hari abo twacumbikiye ariko bahari mu buryo bw'igihe gito, ubashije kubona aho ajya ahita ahava agakomeza akagenda ntabwo ari ahantu ho kuba igihe kinini".
Mu mvura nyinshi yaguye tariki 10 kugeza 13 Mata, mu mujyi wa Kigali yahitanye ubuzima bw’abantu babiri ndetse inangiza inzu 27 z’abaturage ariyo mpamvu abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga basabwa kwimuka byihuse.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


