
Abarwayi n'abarwaza bari mu bitaro barishimira ko batoye
Jul 16, 2024 - 09:10
Abarwayi n’abarwaza bari mu bitaro mu gihe cy’amatora, barishimira ko bashyiriweho icyumba cy’itora aho barwariye, nabo bakagira uruhare mu kwitorera uzayobora u Rwanda n’abadepite bazamufasha muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
kwamamaza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo abanyarwanda bose bazindukiraga mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay'abadepite, abarwayi n’abarwaza bari mu bitaro nabo ntibatanzwe n’iki gikorwa kuko bashyiriweho icyumba cy’itora batoreragamo.
Kuri site y’ibitaro bikuru by’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali abaharwariye bagize icyo babwira Isango Star.
Umwe ati "badusanze mu bitaro, twumvaga tubifitiye inyota kugirango dutore, noneho batubwiye bati n'utabasha kugenda turamuha akagare, turamujyana tuhamugeze ntagire ikibazo apfa kuba abifitiye umutima wo gutora".
Undi ati "ni ibintu bishimishije kuba umuntu yakwitanga akakuzana udafite imbaraga zo kuba wahagera kugirango umuntu ahagere atore".
Iratubona Urubuto Fedine, umuyobozi uhagarariye abaganga, akaba anashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, muri ibi bitaro bya Nyarugenge asobanura uko bafashaga abarwayi bafite intege nke kugirango babashe gutora.
Ati "abarwayi b'indembe dufite abaganga twateguye bari kubasanga umwe kuri umwe aho barwariye uwo bishoboka ko afite imbaraga kandi afite n'ubushake turamufasha bitewe n'uburwayi afite, uwo bishoboka ko dusindagiza turamusindagiza, uwo biri ngombwa ko tumushyira mu kagare ariko bitabangamiye uburwayi afite turamushyira mu kagare".
Uyu muyobozi muri ibi bitaro akomeza ashimira komisiyo y'igihugu y’amatora yatekereje no kubatabona uko bagera aho batorera igashyira ibyumba by’itora no mu bitaro.
Ati "ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu nashimira n'ubuyobozi bwacu bw'igihugu kubera ko uku ni ugutekereza abanyarwanda n'abarwayi turi kwegera uri kubona ko babyishimiye, indwara ntabwo iteguza, iyo umuntu yarwaye yari yariteguye ubukwe cyangwa mu kwihitiramo umuyobozi w'igihugu ukabona ararwaye ntabwo bari bizeye ko bishoboka, cyabaye ikintu cyiza cyane, abarwayi n'abarwaza bisihimiye".
Kuri uyu wa mbere, taliki ya 15 Nyakanga habaye amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, ni mu gihe kuri wa 16 Nyakanga hatorwa abadepite mu byiciro by’ihariye aribyo, urubyiruko, abagore, n’abafite ubumuga.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


