
Jabana: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababajwe n’ababo batarashyingurwa mu cyubahiro
Apr 10, 2024 - 09:36
Mu gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokotse bo mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo bababajwe no kuba kugeza magingo aya hari imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
kwamamaza
Imyaka ibaye 30, Abatutsi barenga miliyoni 1 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara ubwo bari mu muhango wo kwibuka ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Jabana, mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo, bamwe mu barokotse, bagaragaje agahinda batewe no kuba kugeza magingo aya hari imibiri y’ababo itaraboneka ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Umwe ati "abandi bose narababuze ubu nshyinguye abantu 4 bo mu muryango ariko 21 wapi, Ijana tuyita nziza ariko mu mitima iracyarwaye abasenga nibongereho, abanyamadini mukomeze abarwayi ni benshi".
Undi ati "kubw'umugambi w'Imana nkeka ko tuzabasha kubabona, tukabona abacu tukabashyingura, twakabaye dufite imibare myinshi ariko dufite bake".
Ni ikibazo gisangiwe no mu bindi bice byose by’igihugu, ndetse Ahishakiye Naphtal Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, akavuga ko bifite ingaruka ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, ndetse ngo hakenewe kwigisha biruseho.
Ati "ni ikibazo kikiremereye, ni inzitizi ibangamira intambwe y'abantu baba bateraga mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge, nkuko byagiye bigaragara ubana n'umuntu mugaturana mukaganira neza, mugakorana ibikorwa bishobora kubateza imbere ariko buri munsi wamubaza amakuru ajyanye naho imibiri y'abantu bawe iri akakugaragariza ko ntayo azi igihe cyagera ukabona imibiri uyikuye mu rugo rwe cyangwa mu isambu ye ubizi neza ko atigeze ava aho hantu, bishimangira ko yari afite ayo makuru bikagutera kugira amakenga no kwishisha abandi mwari kumwe, ni ibintu bigayitse cyane. Nubwo tuvuga ko twigishije ariko kwigisha ni uguhozaho, ni ugukomeza tukigisha".

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Jabana rwubatswe muri 2008, aho kugeza ubu rushyinguyemo imibiri 295 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, harimo umubiri umwe washyinguwe kuri uyu wa kabiri, mu gihe aha mu cyahoze ari Komini Rutongo, hafite umwihariko wo kuba Abatutsi baho barishwe n'impuzi zari zarimuwe muri byumba zabaga muri Nyacyonga, ndetse no kuba Karuruma harabaga bariyeri y'Abafaransa bafatanyaga n'interahamwe, ibyatumye hicwa Abatutsi barenga 618 bivuze ko kugeza ubu nta na ½ cy’Abatutsi bishwe cyari cyashyingurwa mucyubahiro.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


