Abari mu cyiciro cy'ubukene bagiye gufashwa kuva mu bukene mu buryo burambye.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko hari gahunda yuko umuturage uri mu cyiciro cy'ubukene azajya afashwa bitandukanye n'uko byakorwaga. Iyi minisiteri ivuga ko bigiye gukorwa bigamije kumufasha kwikura mu bukene, akajya mu cyiciro cyisumbuyeho ariko nawe abigizemo uruhare.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa Kane, yahuje inzego za leta zinyuranye, societe civile, ndetse n'abafatanyabikorwa ba leta mu mishanga inyuranye ibyara inyungu.

Iyi nama yarebaga kuri gahunda y'igihugu y'uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bakwivana mu bukene mu buryo burambye.

Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko ibyo bizakorwa binyuze mu igenamigambi rishya rishingiye ku byiciro by'ubudehe bivuguruye.

Minisitiri Musabyimana, yagize ati:" Dufite igenamigambi rishya niryo twazanye hano. Dufite strategy isobanutse kurusha izindi zose twigeze kugira, isobanura uburyo umuntu ashobora kuba mu cyiciro arimo akajya mu kindi, cyane cyane biriya byiciro birimo abafite ubushobozi bukeya bagatera imbere."

Abavuga ko "Tugahuriza hamwe imbaraga, zigahurizwa ku bantu tuzi neza, bafite imibareho tuzi,  tukanakurikirana uko imibereho yabo igenda iter'imbere, tukabihuza n'imishinga y'iterambere ihari kugira ngo ibikorwa byabo bihurize mu gufasha umuntu ufite ubushobozi buke agaterimbere...gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abo bantu no kubafasha atari ukubaha gusa ahubwo no mubafasha guhindura imyumvire noneho tugashaka n'ibikenewe kugira ngo umuntu akava mu bukene bitewe nibyo akeneye."

Minisitiri Musabyimana avuga ko muri iri genamigambi rishya, umuntu azajya ahabwa ubufasha bitewe nibyo akeneye kugira ngo Abe mu bukene. 

Ati:" Niba akeneye akazi, niba akeneye aho yaguza amafaranga make yamufasha kwiteza imbere, akihangira umurimo...."

Nubwo iyi gahunda ya leta igamije gufasha abatishoboye kugirango bagire ubushobozi bwisumbuyeho, hari abagize umuco wo gufashwa nk'akamenyero bigatuma badatsimbuka aho bari.

Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza; wari uhagarariye imiryango itari iya leta muri iyi nama avuga ko ibyo bidindiza iterambere ry'umuturage.

Ati:"Bisa naho umuturage byamugiye mu mutwe ko akwiriye gukomeza gufashwa na Leta. Ibyo nabyo byatumye na za nkunga bahabwa(...) bibwira ko bazakomeza kubibona."

Icyakora Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko hari gahunda yuko uzaba afashwa kwivana mu bukene azajya asinya amasezerano yaho avannywe ndetse naho ashaka kwerekeza mu buryo bwo kwirinda gusubira inyuma.

Ati:" Strategy ifite uburyo bwo gukurikirana no gusuzuma mu buryo bukomeye. Ndetse ikindi gisubizo kiraho ni aho dufite igitabo kirimo buri muntu n'imibereho ye ndetse n'ukuntu agenda atera imbere kuburyo n'ibintu akorewe byise bizajya byinjizwamo. Ni ukuvuga ko buri muntu azafashwa kugera ku bikenewe kugira ngo yiteze imbere ndetse anakurikiranywe  ...."

" Ndetse tuzasinyana n'amasezersno y'imyaka ibiri avuga ngo dore ukeneye ibi n'ibi, kugira ngo ubibone ni gutya bizagenda. Ni imihigo yo kuvuga ngo nawe dore aho ukwiye kuba uharanira kugera, nuko tukagenda tubiganiraho nawe kuburyo umuntu wese agira inshingano. Leta hamwe n'abafatanyabikorwa bayo bafite inshingano ariko agire inshingano kandi zandikwe, azubahirize aharanire ko zigerwaho."

Mu ibarura rusange riherutse gukorwa ryagaragaje ko 13% by'ingo zari zavuye mu bukene ariko nyuma gato 11% murizo zibusubiramo bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo indwara z'ibyorezo n'intambara za hato na hato z'ibihugu  zikennye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/qWdf4AFKruE" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 2, 2022 - 09:48