
Abapolisi 240 bahawe impanuro mbere yo kujya mu butumwa bw'amahoro
Jul 22, 2025 - 18:20
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yahaye impanuro abapolisi 240 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.
kwamamaza
Mu butumwa yabagejejeho, DCG Ujeneza yabasabye kuzakomeza guhesha ishema u Rwanda, bakarangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, imyitwarire myiza ndetse n’ubunyamwuga mu rwego rwo kuzuza inshingano z'umutumwa bw'amahoro.
U Rwanda rukomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’amahoro ku isi, aho rugira abapolisi n’abasirikare benshi boherezwa mu bihugu bitandukanye biri mu bihe by’intambara cyangwa se bikiva mu bihe bikomeye. Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo abapolisi kugira ngo bafashe kubungabunga ituze n’umutekano.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


