
Abanywesha essence na Mazutu kuri station barasabwa kubanza kugenzura zo zifite ikirango
Mar 12, 2024 - 13:49
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge kirasaba abantu bose banywesha essence na mazutu kuri station zitandukanye mu gihugu kujya bareba niba zifite ibirango bya RSB kugirango bizereko bahawe ibyujuje ubuziranenge. Ni mu gihe abantu bakenera izi serivise bavuga ko baba bizeye ibyo bahawe kuruta kujya kuzigura ku bazicuruza mu tubuni.
kwamamaza
RSB ivuga ko irimo gushishikariza abantu bose kujya bagenzura niba station baguzeho mazutu cyangwa essence yarakorewe igenzura, nk’uko bitangazwa na MAFREBO Lionel; umuyobozi w’ishami rishinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero.
Ati:“igihe cyose bagiye kureba essence cyangwa mazutu kuri station za peteroli ni byiza ko bagerageza bakareba ibirango by’ubuziranenge. Station yasuzumwe igira ibirango, hari ikirango cy’ubuziranenge kigaragaza ko station cyangwa mesureur twayipimye ikaba yujuje ibisabwa.”
Abakoresha ibinyabiziga bagura mazutu na essence bavuga ko baba bizeye iyo baguze kuri station ariko izicuruzwa mu bubuni ziba zifite ibibazo badakunda kuzigura.
Umwe ati: “ hano kuri station tuba tuhizeye cyane ariko ikibazo kiba mju makaritsiye aho tujya kuyigura ku dupipili.”
Undi ati: “akenshi iriya essence no kuyigura ni ukwisayidira kugira ngo cya gihe utwaye umugenzi mugeraneyo amahoro, mudahagarara mu nzira. Ariko iriya essence, akenshi iba yataye umwuka, ikindi iyo bayisuka muri turiya ducupa ntabwo baba barayuzuza nkuko hano baba barayiguha. Icya gatatu, usanga ibiciro bya turiya ducupa babishyiraho uko babibonye.”
MAFREBO Lionel; ushinzwe ishami rishinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n’ibipimo n’ingero muri RSB, avuga ko gucuruza mazutu na essence ubanje kuyijyana mu bubuni cyangwa amajerekani bitemewe, ahubwo uwashaka kubikora yakwifashisha ibikoresho byabugenewe.
Ati: “urebye essence iba ifite risk cyane ku bantu bayitwara mu buryo butemewe, ubwo buryo ni bubi cyane. Nibayitwara mu kajerekani ka plastique bishobora gutera ibibazo ku bantu bayitwara.”
“Ni byiza ko ubwo buryo babureka bagakoresha amajerekani yemewe, cyane cyane aba ari iz’ibyuma ziba zikomeye, ntabwo ari plastique. Ni byiza ko niba ukeneye iyo essence cyangwa mazutu wegera station ibigenewe.”
Ubusanzwe buri mwaka, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, gikora igenzura kuri station za essence mu rwego rwo kugenzura ibipimo n’ingero kugirango hirindwe amakosa ashobora kubaho bigatuma umucuruzi ahomba cyangwa se umuguzi.
Kugeza ubu, mu gihugu hose ni station 2 gusa zimaze guhanwa kubera kurenga kuri ayo mabwiriza, aho zahanishijwe amande ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


