Abanyeshuri bafite ubumuga barasaba koroherezwa mu gihe cyo gutega imodoka

Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga, bavuga ko nkuko hashyirwaho aho abatega imodoka bajya cyangwa bava ku ishuri mu buryo bwa rusange bagakwiye gushyirirwaho ababafasha kubona izo modoka mu buryo bworoshye kuko usanga bafite imbogamizi zitandukanye bitewe n’ubumuga baba bafite nabwo butandukanye.

kwamamaza

Uwayo Alice, umunyeshuri uturuka mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo akaba yiga mu karere ka Ngororero, mu ntara y’Iburengerazuba, ni umwe banyeshuri bafite ubumuga twasanze kuri Kigali Pele Stadium, ahari imbaga y’abanyeshuri bari gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka 2024-2025.

Agaragaza ko abafite ubumuga bakwiriye kwitabwaho byihariye kuko usanga aho bahahurira n’imbogamizi zitandukanye n’iza bagenzi babo mu gihe cyo gutega no gufata imodoka ziberekeza ku mashuri bigaho.

Ati "baragorwa cyane kuko baba bafite ibikapu biremereye bikabagora kuba babitwara, ntabwo babafata kimwe n'abandi ikindi bamwe barabaseka abandi ntibabubahe, ibintu byo kubafasha byakagombye kuba biri ahantu hose hari n'abantu baba babafasha".    

Kavutse Vianney Augustin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ireme ry’uburezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) avuga ko ingamba zo gufasha abafite ubumuga zashyizwe aho abanyeshuri bahagurukira mu buryo bwa rusange bityo bizagenda biborohera uko bahageze.

Ati "abana babana n'ubumuga nabo turabafasha, hari itsinda ry'abakorerabushake bashobora no kuvuga za ndimi z'abafite ubumuga twebwe tudashobora kubavugisha, itsinda riba rihari ribafasha kugirango nabo babone uko bagenda, ni igikorwa tuba twateguriye hamwe, hari naho tubaha uburenganzira bakaza ku munsi utandukanye nuwo akarere kabo kagenderaho kugirango tubafashe bazagende neza kandi badahungabanye".        

Nubwo bimeze bityo ariko Rubangura Yusuf, umwe mu rubyiruko rufite ubumuga ubarizwa mu muryango w’abafite ubumuga witwa Uwezo Youth Empowerment, avuga ko nubwo ubwo bufasha bwashyizweho ariko butaragera hose kandi ku kigero gihagije bityo ko bikwiye gukwira hose aho bahagurukira n’aho bururukira kugirango abanyeshuri bafite ubumuga boroherezwe mu ngendo.

Inama y’igihugu y’abafite ubumunga mu Rwanda, ivuga ko kuva Minisiteri y’uburezi yinjiye muri gahunda y’uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, hari impinduka nini mu mibereho y’abantu bafite ubumuga kuko cyari kimwe mu bibazo byabangamiraga imyigire yabo bityo ko imbogamizi zikigaragaramo zakurwaho kugirango abana bose bagerweho n’uburezi bufite ireme kandi bubahindurire ubuzima.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 24, 2025 - 08:35