
Abanyarwanda ntibisanga mu ndimi z’amahanga zikoreshwa mu bucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga
Mar 18, 2024 - 13:53
Abaharanira uburenganzira bw’abaguzi baragaragaza ko hari inzitizi y’ururimi benshi mu baguzi batisangamo kuko ku ikoranabuhanga akenshi hakoreshwa indimi z’amahanga, benshi mu banyarwanda batisangamo. Icyakora Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, MINICOM, yemeza ko bidakwiye ko iri koranabuhanga ryagora abanyarwanda, ariko ko hari ingamba.
kwamamaza
Ibi byatangajwe mugihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga muri gahunda zose ndetse igashishikariza n’abacuruzi kuryitabira.
Haba mu mitangire ya service, mu ubuvuzi, mu uburezi, mu bwikorezi mu ubucuruzi no mu bundi buzima bw’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere ikoranabuhanga nk’urufunguzo rumwe mu zifungura imiryango y’iterambere.
Gusa ku baguzi, bijyanye n’ubwinshi bw’abanyarwanda bazi gukoresha indimi z’amahanga, haracyarimo icyuho kinini.
Damien NDIZEYE; Umuyobozi w'umuryango nyarwanda uharanira uburenganzi bw'abaguzi, ADECOR, avuga ko icyo cyuho kibangamiye uburenganzira bwa benshi mu baguzi mu Rwanda.
Ati:“ mu Rwanda, hari ikibazo cy’ururimi kuko ikoranabuhanga ryinshi riri mu ndimi z’amahanga ariko twakoze ubuvugizi kuko ikoranabuhanga ryose bajya bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda. Abanyarwanda benshi iyo bagiye gukoresha iryo koranabuhanga bagira inzitizi kuko usanga hari indimi z’amahanga zikoreshwa.”
“ niyo mpamvu twasabye ko nayo mategeko yajyaho kugira ngo abacuruzi nabo bagendere ku mategeko.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ntihakana ko iki cyuho kiriho. Ariko Richard NIWENSHUTI; Umunyamabanga uhoraho muri iyi Ministeri avuga ko mu rwego rwo kutagira uhezwa, ururimi ari ikibazo kiri kuganirwaho.
Ati: “Ikijyanye n’ururimi, gusobanura mu cyongereza ni byiza kandi tugomba kujyana naho amasoko mpuzamahanga. Ariko ni ngombwa ko n’abari mu giturage dukorana nabo.”
“Ngirango politike zirahari muri MYICT zifuza ngo dukorane n’abaturage yaba n’aba bacuruza kuko ntabwo ururimi rwakabaye ari uwitwazo rwo kugira ngo duheze abaduha umusaruro. Ahubwo tugomba gukomeza gukorana nabo ndetse tunakurikirana ikoreshwa ry’ikinyarwanda muri izo nyungu zo kugira ngo nabo bisange muri politike ya murandasi.”

Uretse ikibazo cy’indimi zikoreshwa ku ikoranabuhanga zitisangwamo n’abanyarwanda bose, irikoreshwa mu bucuruzi rifite n’ inzitizi ikomeye yo kwizerwa na bake bijyanye n’ibindi bibazo birishamikiyeho birimo amakuru atizewe ndetse n’ibindi.
@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


