
Abanyarwanda ntibavuga rumwe ku nyungu n’ingaruka ku gutandukana kw’abashakanye
Jan 24, 2025 - 14:28
Mugihe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aheruste gusaba abayobozi b’amadini n’amatorero kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda. Bamwe mu baturage ntibahuriza hamwe ku ngaruka ndetse n’inyungu zituruka ku gutandukana kw’abashakanye. Bamwe bavuga ko ari igihombo ku muryango mugihe abandi bavuga ko bitagakwiye ko bakomeza kubana mu gihe nta mahoro ahagaragara.
kwamamaza
Ni kenshi uzumva ingingo yo gutandukana kw’abashakanye itavugwaho rumwe, ahanini bitewe n’intandaro y’itandukanwa riba riri hagati y’abashyigiranywe. Ndetse Iyo uganiriye na bamwe mu baturage kuri iyo ngingo, bakubwira ko bisa nkaho byabaye nk’umuco muri iki gihe, kandi bitagakwiye kuko bigira ingaruka ku mpande zombi n’umuryango muri rusange.
Umwe yabwiye Isango Star ko “ibyo ni ibintu bikunze kugaragara cyane, bigaragara ko byeze muri iki gihe tugezemo. Kubijyanye no gutandukana kw’abashakanye nta nyungu zibamo ahubwo ni igihombo gusa.”
“Urumva bituma imiryango ibana nabi, abana mwabyaye bakabaho nabi, urabona ko nta mahoro abonekamo iyo bamaze gutandukana kuriya. Ahubwo usanga aribwo ibibazo bivuka, umwe agatangira kwifuza icyagirira mugenzi we nabi kugira ngo abeho uko yifuza ariko ntabwo aribyo bimuhesha amahoro ariko bikarangira ntayo abonye. Akenshi hakunze kuzamo impfu, gusenya imiryango n’ibindi.”
Undi ati” iyo abantu batandukanye bari babanye, uko byasa kose ntabwo haburamo ingaruka kuko umwe aba agiye kuba ukwe n’umwe ukwe, abana bagasigara ku ruhande rumwe. Niba ari ku ruhande rwa mama wabo, ubwo baba bari kuri urwo ruhande ariko ubuzima bakagombye kugira bari kumwe na Se na Nyina ntabwo aribwo bagira. Iterambere bari kugeraho, ntabwo ariryo baba bakigezeho kuko umwe aba agiye kuba nyamwigendaho nundi nyamwigendaho.”
N’ubwo hari ababitekereze gutya, hari n’abavuga ko gufata icyo cyemezo byagira inyungu ku mpande zombi mu rwego rwo kwirinda ibibazo bya buri munsi.
Umwe ati: “ inyungu Bizana ni amahoro mu mutima nta kimndi. Nyine ntabwo mwongera kurwana! Nonese warwana n’udahari? Ntimwongera kuko nta handi muba muri buhurire. Iyo umuntu kubana n’undi byanze baratandukana. Impamvu rero byanze bivuze ngo hagati yabo nta mahoro bahanaga. Niba byanze umwe araca ukwe n’undi ukwe, aho agiye niho abonera amahoro. Muba mwirinda ko umwe yica undi.”
Undi ati: “ hari ubwo kumvikana byanga, kwiyunga bikanga nuko umwe akajya ukwe n’undi ukwe. Biba bije kurinda ubuzima bwa buri wese kuko burya aba ari babiri ariko harimo umwe wa gitera, ugasanga umwe arakora undi ntakora! Ubwo niba hakora umwe hakarya batatu, ubwo niba batandukanye wawundi wakoraga inyungu ze zirakomeza.”
Ku rundi ruhande, raporo y’U Rwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023/2024, iziza ku isonga ari izirebana no gutandukana burundu kw ‘abashakanya kuko zigize dosiye 2833. Gusa hanagaragayemo impinduka ugereranyije n’umwaka wa 2021/2022, kuko dosiye zagaragaye z’abasabye gatanya burundu zari 3322.
Nyamara nubwo hagaragaraye igabanuka, gutandukana kw’abashakanya biracyagaragara hamwe mu miryango ndetse ni ikibazo giteye inkeke muri iki gihe.
@ INGABIRE GINA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


