Abanyarwanda batahutse bava muri RDC baribaza aho bazajya nibava mu nkambi

Bamwe mu banyarwanda bari impunzi muri RDC batahutse bagacumbikirwa mu nkambi ya Kijote iherereye mu murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, barashima uko bakiriwe ariko bakibaza aho bazerekeza nyuma yo kuva mu nkambi.

kwamamaza

Bavuga ko ubuzima bari babayemo muri RD Cogo butandukanye nuko bakiriwe mu Nkambi, bagashimira leta y'u Rwanda kuba bafashwe neza. 

Umwe yagize ati:"Twaryamye kuri matelas, batugaburiye neza, amazi ari kuboneka turi gufurira abana, nta kibazo."

Undi nawe ati:"Mu Rwanda ntabwo hameze nko muri Congo! Twahageze batwakira neza, badusasira matelas, naho muri Congo twararaga hasi! Muri Congo wabaga wanayiguriye bakaza bakayikwaka, bakayijyana."

Ubusanzwe inkambi ya Kijote ni iy'agateganyo ( transit) kuburyo abahakiriwe batahamara igihe kinini. Minema ivuga ko aba nibura mu byumweru bibiri bazaba bamaze kumenya aho berekeza, harimo aho bakomoka.

Gusa muri aba harimo abibaza aho bazajya nibava mu nkambi kuko hari abatagira ahandi basize muri iki gihugu.

Umwe mu bafite iki kibazo waganiriye n'Isango Star. Yagize ati:"Ubutaka twari twarabugurishije tugiye kugura muri Congo, ubwo igisigaye ntabwo tuzi aho turerekeza. Keretse Leta y'ubumwe ariyo itugiriye imbabazi ikareba aho itwerekeza."

Hari kandi n'abavukiye ndetse bagakurira muri   RD Congo bafafite aho kwerekeza.

Umwe ati:" Urareba twakuriye muri Congo, ntabwo tuzi turabaho gutya, nicyo kibazo dufite."

Icyakora Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (Minema) ivuga ko na nyuma yo kuba mu Nkambi bazakomeza kubafasha kugira ngo nabo bisange mu rugendo rwo guteza imbere igihugu.

Ati:" hari ibikoresho bya ngombwa byo kubafasha mu mibereho isanzwe. Hari n'amafaranga makeya babaha yo kugira ngo abafashe mu minsi ya mbere, aho bagiye."

Yongeraho ko" Noneho abafite Ibibazo, abatazi aho bakomoka cyangwa aho bavuye, badafite aho bajya: ibyo tubikoraho dufatanyije na MINALOC, bakareba abatishoboye bashobora gufashwa. Ariko icy'ingenzi ni uko iyo bamaze ibyo byumweru bibiri hano baba bazi neza aho bagiye, natwe tukamenya ibyo dushobora kubafasha. Ariko iby'ingenzi tuba tumaze kubibaha."

Abanyarwanda bahoze ari impunzi muri RD Congo bari gutaha mu byiciro, aho mu byiciro bibiri bamaze kurenga 1160, ndetse MINEMA ivuga ko izakomeza kubakira bakisanga mu gihugu cyababyaye.

@ Bizimana Emmanuel/ Isango Star- Nyabihu.

 May 21, 2025 - 14:33