Abanyarwanda barasabwa kugira umuco wo gukaraba intoki birinda indwara

Minisiteri y’ubuzima irasaba ko hakongera gukorwa ubukangurambaga kuva ku nzego z’ibanze bugamije gukangurira abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki kuko byagabanya indwara ziterwa n’umwanda ziboneka mu Rwanda.

kwamamaza

Iyo utembera hirya no hino ahantu hahurira abantu benshi hari harashyizwe ubukarabiro cyangwa kandagira ukarabe mu rwego rwo kugirango abantu bakarabe intoki birinde indwara zishobora guterwa n’umwanda usanga abantu batagikaraba. Benshi bagahuriza ku kuba abantu batabyitaho.

Umwe ati "hari ahantu henshi cyane wagendaga ugasanga hari amazi ugakaraba ariko henshi ibikoresho byagiye bipfa nta mazi sinzi niba ari icyo kibitera, iyo umuntu amaze akanya adakaraba intoki ni nako umwanda ugenda uza, iyo ugiye mu bwiherero ukabura amazi hariya hose uba wahakuye umwanda".

Undi ati "umuco wo gukaraba intoki mbona waravuyeho, umuntu akaraba ku bushake bwe ariko mu buryo bw'ubukangurambaga nta bugihari".

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzima avuga ko hakwiye ubukangurambaga ngo abantu bongere bagire umuco wo gukaraba intoki kenshi, inzego zitandukanye zikaba zisabwa kubigiramo uruhare kuko gukaraba birinda indwara zitandukanye.

Ati "tubona ari ubukangurambaga bushya dukwiye kujyanamo twese tukongera tugahwitura abantu, ndetse no mu zindi nzego zaba mu nzego z'ibanze, MINALOC n'ahandi twari tumaze igihe tubona ko ari ikibazo twari twumvikanye ko n'uturere twose tubishyiramo imbaraga tukibutsa aho amazi atakiza, aho za robine zapfuye, ahatangirwa serivise za leta ku mavuriro, ku masoko aho hantu hongera kugarurwa imbaraga abantu bagakaraba bikaba umuco wanatambuka udakarabye ukumva ko hari icyo wishe n'abana bato kabazagenda bigira ku bakuru kugirango indwara zigende zigabanuka".         

Kuri ubu inzego z’ubuzima zihaye gahunda ko kuba muri 2030 indwara ziterwa n’umwanda zigomba kuba zarandutse burundu mu Rwanda.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2015 Minisiteri y’ubuzima yari yatangaje ko igiye gukoresha miliyari eshanu na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda zo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, harimo na gahunda yo gukaraba intoki aho yagombaga kuba iri ku 100% muri 2024 ivuye kuri 4.4% yariho 2015.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 22, 2024 - 10:01