
Abanyarwanda barasabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid -19
Jun 20, 2025 - 09:58
Mu gihe hashize iminsi mike inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaje ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye ndetse kinahari ku buryo gishobora kwiyongera igihe icyo ari cyo cyose.
kwamamaza
Nyuma y’imyaka irenga itanu icyorezo cya Covid-19 cyadutse, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw’iyo virusi bwamaze kwemezwa mu Bwongereza no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe.
Gusa hari abavuga ko nta makuru ahagije babifiteho aribyo bituma ibihuha byiyongera, ibyo bigatuma basaba inzego bireba kubaha amakuru ahagije ngo babone uko birinda amazi atararenga inkombe.
Dr. Albert Tuyishime, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara muri RBC, avuga ko mu Rwanda nta byacitse ariko ko abantu badakwiye kwirara bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda asanzweho.
Ati “Minisitiri w’ubuzima icyo yabwiraga abanyarwanda nuko iyo tugeze muri iki gihe, hari indwara zisa n’ibicurane ziyongera, turashishikariza abantu kwirinda kugirango tutarwara izo ndwara, ku bijyanye na covid ingamba zo kuyirinda ni zazindi twakoresheje turwana nayo, turasaba abaturage gushyira mu bikorwa za ngamba cyane cyane kugira isuku kuko nicyo cy’ibanze, abantu ntibakwiye gukuka umutima ngo Covid yaciye ibintu”.
OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi uyu mwaka ndetse ubu bwoko bushya bwa Omicron bwakwirakwiye mu bihugu hirya no hino ku isi, ibyatumye mu Rwanda hanakorwa isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu.
Mu bipimo byafashwe bigera ku bihumbi 16, byagaragaye ko abantu bangana na 0,7% by’abo banduye Covid-19, ndetse ubu bari kwitabwaho. Abanduye ngo ni abakunze gukora ingendo hanze y’igihugu n’abo bahuye batandukanye.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


