Abanyarwanda bakomeje kutibonamo made in Rwanda bavuga ko ihenda

Abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, made in Rwanda baravuga ko kugeza ubu abanyarwanda batitabira kubahahira ugereranyije n’abanyamahanga nyamara ariryo soko ahanini bakorera, abaguzi bo bakavuga ko byose bituruka ku biciro bya made in Rwanda bihenze bagahitamo kugura ibiva mu mahanga.

kwamamaza

Nubwo hashize igihe kitari gito hashyizweho gahunda ya “Made in Rwanda” igamije guteza imbere igihugu n’abagituye, abari muri iyi gahunda, yaba abatunganya, abarangura n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, baracyagaragaza gukora bakabura isoko ry’imbere mu gihugu, ndetse bamwe bagategereza igihe abanyamahanga basuye u Rwanda kuko ngo ibyo bakora abanyarwanda bo batarabigana bihagije.

Umwe ati "akenshi ibi bintu bikunda kugurwa n'abanyamahanga ariko abanyarwanda bagenda babizamo gake gake kuko bo uba ubona ibintu bya made in Rwanda batabyumva cyane nkabo hanze". 

Nyamara iyo uganiriye n’abanyarwanda kuri gahunda ya Made in Rwanda, benshi bakubwira ko bayizi, ariko ko ibikorerwa mu Rwanda bibahenda cyane, ariyo mpamvu yo kutabyibonamo.

Umwe ati "made in Rwanda ziba zihenze ugereranyije na biriya byo hanze, icyambere cy'ibanze bagabanye ibiciro kugirango buri muntu wese yisangemo". 

Undi ati "umwenda wa made in Rwanda uhita ucuya urukweto ukarugura rugacika rukiri rushya, kuyikunda turayikunda ahubwo ibiciro uba usanga bihanitse cyane". 

Fred Mugabe, ushinzwe iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM, arasaba abanyarwanda gutinyuka bakiyumvamo ibikorerwa iwabo, ariko nanone ngo biri mu nshingano z’ababikora gushyira imbaraga mu kubikundisha ababigura.

Ati "ibikorerwa mu Rwanda nicyo kimwe n'ibikorerwa hanze kuko ikoranabuhanga ni rimwe, amamashini agurirwa hamwe, icyo twasaba abanyarwanda nukugirira icyizere ibikorerwa mu Rwanda bakabigura ariko ababikora nabo barasabwa kongera ubwinshi kugirango ibikenewe byose biboneke kandi bongere n'ubwiza n'igiciro barebe ukuntu bakijyanisha n'ibituruka hanze".  

Gahunda ya Made in Rwanda imaze imyaka 10 itangiye, yagize uruhare runini mu iterambere ry’inganda no guhanga imirimo. Kuba kugeza ubu abanyarwanda batarayibonamo ku rwego rushimishije, ni ibishobora gukoma mu nkokora intego zayo, ibi biha umukoro impande zose birimo no kurushaho kuvugutira umuti iki kibazo.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Aug 14, 2024 - 09:09