
Abanyarwanda 70 % batewe impungenge n’ikoreshwa ry’Ikinyarwanda
Feb 9, 2026 - 12:39
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 70 % batewe impungenge n’uko Ikinyarwanda kivangwa n’izindi ndimi ndetse n’uko imyandikire yacyo ikunze kugaragaramo amakosa. Ibi bitangajwe nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaye akosora kenshi urubyiruko ku mivugire y’ururimi mu Nama y’Umushyikirano yabaye mu ntangiriro za Gashyantare (02).
kwamamaza
Igenzura ry’ibyapa, inzu z’ubucuruzi n’izindi nyubako ryerekanye ko Ikinyarwanda gikoreshwa ku kigero cya 15%, mu gihe Icyongereza kigaragara hejuru ya 70%. Ibi byagarutsweho ku wa mbere, ku wa 9 Gashyantare (02) 2026, na Ambasaderi Robert Masozera uyobora Inteko y’Umuco, mu nama n'abafatanyabikorwa yari igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye Indangagaciro n'Umuco Nyarwanda.
Inteko y’Umuco yakunze kunenga imikoreshereze y'ururimi rw'Ikinyarwanda, uburyo kivangwa n'izindi ndimi ndetse no mu mbwirwaruhame. Ibibazo kandi ababyeyi bashinjwa kugira mo uruhare mu rwego rwo gushishikariza abana gukoresha cyane indimi z'amahanga, imyumvire ifatwa nk'igipimo cy'inyigire myiza.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


