Abanyarubavu basabwe kwima amatwi ibihuha bya FDLR

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen. Maj. Nkubito Eugène, yasabye abaturage b'Akarere ka Rubavu ko badakwiriye guterwa ubwoba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhigira gutera u Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko wabaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intaray’Iburengerazuba n’abaturage bo muri aka karere.

Ati “Umuntu yitwa impunzi hari ibyo yahunze, uyu munsi mu gihugu cyacu wahunga iki? Amashanyarazi, imihanda, amazi meza, amashuri twubaka na Girinka? Ingabo z’Igihugu na Polisi ba bana namwe babaha umutekano, uriya wahunze rero ntacyo wamukorera uretse ku musengera kuko yarayobye. Ntabwo ndabasha kwiyumvisha ukuntu haba hakiri umuntu utekereza kujya muri Wazalendo, FDLR abantu babaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.”

Akomeza agira ati “Abo bana banyu bagiye hakurya muri Wazalendo na FDLR bajyanwe nande? Ibyo bintu ntabwo ari byo ahubwo ndabasaba kubwira abakiri mu mashyamba bitahire baze twubake Igihugu niba bagikunda.”

Yibukije kandi abaturage kwirinda ibihuha by’abantu babayobya.

Ati “Mwebwe muri hano ku mupaka, umuntu ashobora guhagarara hariya hakurya atambutse umupaka, akakubwira ngo FDLR yabonye ubufasha ejo bundi tugiye kuza, ndetse no guhinga mube muretse, icyo ni igihuha kiba kije kikagutesha gahunda, abo bose bazana ibihuha.”

Gen. Maj. Nkubito kandi yavuze ko Gen. Ntawunguka Pacifique alias Omega atagakwiriye kuba abundabunda mu mashyamba ya Congo, ahubwo ko akwiriye gutahuka mu Rwanda nk’uko abana be bagiye babimusaba kenshi.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu igizwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bahuje ingengabitekerezo.

Uyu mutwe wagerageje kugaba ibitero mu Rwanda birenze rimwe, uhigira gufata igihugu nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.

 Aug 22, 2025 - 10:33