Kigali: Abanyamujyi barasabwa kuganura bafata n’ingamba nshya

Mu gihe abanyarwanda bishimiye kwizihiza umunsi w’umuganura waje ukurikira amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, abo mu mujyi wa Kigali barasabwa gufata ingamba zibafasha guhangana n’ubuzima bukomeye kugira ngo ku muganura utaha bazabe bahagaze neza kurusha ubu.

kwamamaza

Buri mwaka, ku wa gatanu ubanza w’ukwezi kwa Munani, abanyarwanda aho batuye barahura bakaganuzanya umusaruro waturutse mu byo bakoze. Abo mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko bishimira kuba uyu muganura usanze bakiri mu byishimo by’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite nka kimwe mu bikomeye bagezeho muri uyu mwaka wa 2024.

Umwe ati "tuvuye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye meza noneho tugiye no mumuganura, ni ibirori byiza bishimishije abanyarwanda tugomba kwishimira, tukanezerwa, tukaganura kuko uyu mwaka ni amata yabyaye amavuta".     

Undi ati "uyu muganura turawukeshya nyakubagwa Paul Kagame ni nawe wagaruye umuganura abandi bari barawujugunye".

N’ubwo biri uku ariko, abatuye mu mujyi wa Kigali barasabwa kurushaho gukorera ku mihigo, kugira ngo umuganura w’umwaka utaha uzasange barashoboye guhangana n’ubuzima bwo muri mujyi, Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza avuga ko bugoye.

Ati "nk'abanyamujyi nubwo ahanini badahinga cyane ariko bagira indi mirimo, ni umwanya wo kugirango nabo bishimire ibyo babashije kugeraho ariko cyane cyane ni umwanya wo gufata ingamba z'uburyo bagiye gukora cyane kugirango babashe kwiteza imbere, ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali usanga bavuga ko bukomeye nabo bagomba gufata ingamba zo gukora cyane kugirango babashe guhangana n'ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali".     

Amateka agaragaza ko umunsi w’umuganura wigeze gukurwaho ku bw’abakoloni, nyuma muri 2011 leta y’Ubumwe irawugarura ndetse iwuha agaciro, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko ku munsi w’umuganura.

Kubwo kuba nta bumenyi benshi bafite ku muganura, abakiri bato barasaba kwigishwa bihagije kugira ngo bazakomeze kuwusigasira.

Umwe ati "umuganura kuri njye uvuze ibintu byinshi ariko hari abatawuzi, twiga ku bindi bisanzwe bya kinyarwanda ariko umuganura ntabwo bawushyiramo cyane, twifuza ko bawigisha mu mashuri no mutugari hose kugira ngo tuzawusigasire".   

Urujeni Martine, akomeza avuga ko koko abakiri bato bakwiye kumenya bihagije uyu munsi w'umuganura ndetse ko hari ibikorwa.

Ati "nk'ibyo twakoze, ni ikiganiro ariko turabahamagarira kuza kwitabira umunsi nkuyunguyu nabo bakawugiramo uruhare ariko ntibibe ibyo kurya no kunywa gusa ahubwo bikaba nibyo kwigishwa amateka bagasobanurirwa umuganura icyo wari ugamije kugirango babashe kuwusigasira, ubu bagenda babisobanukirwa kuburyo twizeye ko mu myaka iri imbere uru rubyiruko dufite aribo bazaba babifite mu maboko bizihiza umuganura".    

Mu rwego rwo kurushaho kwibutsa abanyarwanda bose kwita kuri gahunda yo gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri, Umuganura wa 2024 uri kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri”

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 3, 2024 - 07:54