Ibihugu byo muri Amerika y’amajyepfo byacitsemo ibice kubera intambara ya Israel na Hamas.

Abanya-Argentine 7 , abanyaperu 3, ndetse n’abanya-Chili 2 ….igitero cyaHamas muri Israel cyateje imfu z’abaturage nibura 15 bo muri Amerika y’amajyepfo [Amerique Latine]. Ariko guverinoma z’ibihugu byaho ntizivuga rumwe kur’iyi ntambara, mugihe bashinja Hamas kuba nyirabayazana ndetse bagashyigikira igihugu cya Israel. Gusa ikiriho ni uko iyi ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati yaciyemo ibice ibihugu by’Amerika y’amajyepfo.

kwamamaza

“Nasuye inkambi ya Auschwitz, uyu munsi ibyo nabonye muri Gaza birarenze.” Ibi byatangajwe na Perezida Gustavo Petro wa Colombia ku mbuga nkoranyambaga, ku ya 9 Ukwakira (10) 2023, gusa ntiyigeze yamagana igitero cya Hamas muri Israel.

Ibi bisa n’ibishyira Israel ku gitutu nk’igihugu gicuruza intwaro nyinshi muri Colombia, ndetse yahise ihagarika kuzitumiza. Iki gihugu kandi cyamaze gusezerera Dali Dagan; Ambasaderi wa Israel muri Colombia azize iyi ntambara igihugu cye cyatangaje kuri Hamas, nyuma yaho uyu mutwe uyobora Gaza ya Palestina wishe abanya-Israel barenga 1300 mu gitero gitunguranye wagabye ku ya 7 Ukwakira (10).

Ambasaderi Dali Dagan yari yasubije Perezida Pedro ku butumwa bwe, amushinja kudaha agaciro ibyakozwe n’umutwe wa Hamas.

Abiga n’abakora muri za kaminuza, n’abandi bantu batandukanye bagaragaje uruhande babogamiyeho nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Pedro ku rukuta rwe rwa X [ rwahoze rwitwa Twitter], banenga uburyo yakoresheje uru rubuga.

Nimugihe abandi bamushyigikiye, biganjemo cyane urubyiruko bamufata  nk’intwari kuva mu buto bwe.

Iruhande rw’ibi kandi, Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, yatangaje ko Israel iri gukorera jenoside abanyapalestina bo muri Gaza, ndetse ahita asezeranya kohereza imfashanyo ya toni 30 ku baturage ba Palestine, gusa ntiyigeze atangaza igihe bizabera cyangwa uko izahagera.

Ibitekerezo by’abakuru b’ibindi bihugu nabyo biteje urujijo. Équateur, Chili na Mexique byamaganye igitero cya Hamas muri Israel. Na Brésil yunze mu byatangajwe n’ibi bihugu, aho 20% basengera muri Evangélique ndetse bitegura amatora akomeye, bashyigikiye Israel.

Igihugu cya Uruguay cyatangaje ko kigiye guha Israel inkunga. Muri Kanama (08) uyu mwaka, umuyobozi wa diplomasi ya Israel, yagize ati: " muri Amerika y'Epfo, Uruguay ni imwe mu nshuti zikomeye za Israel."

Nimugihe iki gihugu cyafunguye ambasade yacyo I Jerusalem; umurwa mukuru wa Irael. Kugeza ubu, ibihugu bine nibyo byakoze amahitamo.

Gusa hirya no hino ku isi, benshi bakomeje kwamagana uburyo Israel iri kugaba ibitero byayo by’indege, abasivile barimo abana n’abagore bakasiga ubuzima.

 Oct 18, 2023 - 03:11