
Abanyamaguru bakoresha umuhanda Remera - Masaka, bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga
Jun 3, 2025 - 10:22
Abakoresha inzira y'abanyamaguru ku muhanda Remera - Masaka barinubira kubangamirwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga by’umwihariko abamotari bakabinyuza mu nzira yagenewe abanyamaguru bataye umuhanda munini.
kwamamaza
Abanyamaguru bakoresha uyu muhanda wa Remera - Masaka bavuga ko ubuzima bwabo buri kujya mu kaga kubera moto zita umuhanda munini zikanyura mu nzira yagenewe abanyamaguru, ndetse bamwe bagakora impanuka bitewe nibyo binyabiziga.
Umwe ati “uyu munda ari ibinyabiziga binyuramo, ari abanyamaguru nabo banyuramo, agahanda tunyuramo k’abanyamaguru kanyuramo abamotari, abanyonzi hari n’igihe umumotari akunyuraho ugasanga urahahamutse bitewe nuko uri kunyura mu muhanda wawe ariko akakubangamira”.
Undi ati “abamotari barabangamye cyane, leta ni irebe ukuntu yongera uyu muhanda”.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w'ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko batazihanganira abakoresha umuhanda nabi ndetse ko bigiye guhagurukirwa.
Ati “ntabwo byemewe, nta n’urwitwazo urwo arirwo rwose, usanze habaye impanuka, usanze habaye umuvundo w’ibinyabiziga ntabwo bivuga kurira umuhanda ngo ute umuhanda wagenewe kugendamo ujye kunyura aho abanyamaguru bari kunyura ubagarura mu muhanda ibinyabiziga ku buryo bishobora kubagonga".
"Abantu bakora ibintu nk’ibyo ni ukubabwira ko bihanirwa ariko ntabwo bakwiriye gutekereza ku bihano cyane kuruta kumva ko abantu bakwiriye kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda gukora amakosa ashobora guteza impanuka cyangwa no gutuma abandi bumva babangamiwe mu mikoreshereze y’umuhanda”.
Ni mu gihe umujyi wa Kigali mu itangazo washyize hanze utangaza ko mu bikorwa byo kubaka no kuvugurura imihanda hirya no hino mu gihugu, hari gahunda yo kuvugurura umuhanda uva Prince House ugera i Masaka, umushinga witezweho kuzaba igisubizo ku kibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga muri uyu muhanda bitewe n’ubuto bwawo.
Inkuru Arsene Mbangukira / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


