Abanyamadini n'amatorero baracyabangamiwe n'amwe mu mabwiriza mashya abagenga

Nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rusohoreye amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere, hari abanyamadini bavuga ko harimo zimwe mu ngingo zitoroshye kubahiriza bagasaba ko hashyirwamo inyoroshyo gusa ngo biteguye kuyubahiriza kuko batajya hejuru y’amategeko.

kwamamaza

Aya mabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere yasohowe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), hari bamwe mu bakuru b’amadini n’amatorero basanga hari ingingo zimwe muri aya mabwiriza zigoye kubahiriza.

Umwe ati "ubusabe nuko harebwa uburyo igihe cyo gushyira aya mabwiriza mu bikorwa cyakwiyongera kikava ku mezi 12, ni macye cyane, haje amabwiriza mashya asaba imbaraga nyinshi harimo amafaranga n'ibindi bitandukanye, turasaba ko igihe cyakiyongera".       

Judith Kazaire, umuyobozi w’ishami rishinzwe sosiyete sivile n’imitwe ya politike muri RGB, yavuze ko aya mabwiriza yashyiriweho kunoza imikorere y’iyi miryango, atanga icyizere ku koroshya no kuganira ingingo zisa n’iziremereye.

Ati "bafatwa nk'abafatanyabikorwa b'imena kubera ko bazana ibikorwa bihindura imibereho y'abaturage, aya mabwiriza aje kugirango anonosore imikorere yabo bashobore kuzuza izo nshingano zabo neza, nta ngamba zitaganirwaho hano mu gihugu cyacu, icy'ingenzi nuko batangira bagakora hanyuma mu mezi 12 aho bazaba bagereje bizarebwa ariko kugeza ubu amabwiriza yo kiriya gihe cy'amezi 12 cyashyizweho byashishojweho neza, byaganiriweho ndetse n'abayobozi b'imiryango ishingiye kumyemerere babigizemo uruhare".         

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, avuga ko nubwo hari ibigoye ariko biteguye kubahiriza aya mabwiriza.

Ati "amategeko arakomeye kandi amategeko akwiye gukomera, akwiye kugira uburemere ibyo ni ibintu bisanzwe ntabwo ari ikintu kidasanzwe, kubwanjye ndabona byose bidufasha gukora neza, tugomba gushyiramo imbaraga kandi tugomba gushyiramo amasengesho, tugomba gushaka n'ubushobozi kuko niba ari itegeko ni itegeko".      

RGB ivuga irimo gushyiraho uburyo bunoze bw’ikoranabuhanga buzafasha imiryango ishingiye ku myemerere kubona serivisi zinoze kandi vuba, cyane cyane serivis ijyanye no gusaba ibyangambwa biteganywa n’amabwiriza agenga iyi miryango.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 22, 2025 - 14:22