
Abantu ntibavuga rumwe ku nzu zikorerwamo massage na sauna
May 19, 2025 - 10:09
Mu gihe mu Rwanda inzu zikora massage na sauna, zigenda ziyongera, bamwe mu bazigana bagaragaza ko zibafasha kugira ubuzima bwiza, nubwo hari n’abagaragaza impungenge z’uburyo iyo massage ikorwa, ibishobora gukurura ubusambanyi.
kwamamaza
Ubusanzwe abantu bakunda kujya mu nzu zikora massage na sauna, bavuga ko bifasha umubiri kuruhuka, gusa ntibabibona kimwe n’abandi baganiriye na Isango Star bavuga ko abajyayo baba bagiye mu buraya cyangwa izindi ngeso mbi.
Umwe ati “umuntu ugiye gukora massage yaba ari umukobwa cyangwa se umugabo aba azi ikimujyanye ntabwo aba agiye mu buraya, hari umuntu ubibona akavuga ko kubera ari umukobwa uri gukora massage ngo ni uburaya, abantu batekereza gutyo iyo myumvire bayivanamo, ntabwo irari urigira ari uko bagukoreye massage gusa”.
Undi ati “iyo wagiye gukoresha massage ntiwiyiteho ngo ubanze wigenzure birangira wageze muri rwa rwego warengereye, muri massage haberamo ibintu byinshi, umuntu aza kugukoraho ugasanga havuyemo no kuryamana, habamo gusambana cyane”.
Massage na sauna ni ubuvuzi bumaze imyaka myinshi bukoreshwa cyane cyane mu kunanura imitsi, kugabanya ububabare, amavunane, nibindi. Massage ibamo amoko atandukanye harimo izwi nka Body to body ikorerwa ukeneye iyi serivisi bamukubaho umubiri kandi uyitanga n’uyihabwa baba batambaye.
Inkuru ya Grace Iratubona / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


