
Abantu bafite ubumuga ngo ntibagirirwa icyizere muri banki n'ibigo by'imari
Nov 15, 2024 - 10:46
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeza gufasha abantu bafite ubumuga kwiteza imbere mu mishinga itandukanye hari bamwe bakigaragaza icyuho mu kubona serivise z’imari kubera kutabagirira icyizere.
kwamamaza
Abantu bafite ubumuga bagaragaza ko bagenda bafashwa mu bintu bitandukanye ariko hakiri ikibazo ku kubona inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari bitabagirira icyizere bitewe n’uko bababona inyuma.
Aimable Irihose, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abantu bakoresha igare ry’abafite ubumuga, avuga ko icyizere abagirira abafite ubumuga ari gike.
Ati "kuba serivise z'imari zitaragera ku bantu benshi kandi noneho abafite ubumuga ntabwo baragirirwa icyizere bigatuma na babantu batanga y'amafaranga bigorana cyangwa se bisaba kubanza kubigisha ngo bahindure imyumvire bumve ko na ya mafaranga babahaye ari ngombwa".
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR rivuga ko riri gukora ubuvugizi kugirango abantu bafite ubumuga bahabwe inguzanyo ku nyungu nto kugirango nabo biteze imbere.
Theophile Murwanashyaka, umukozi wa NUDOR ushinzwe porogaramu yo kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga ati "ibijyanye no kugera ku bigo by'imari basa nkaho bari inyuma, kugirango tubashishikarize bagere ku bigo by'imari, mu Rwanda igipimo cy'inyungu kiri hejuru, iyo ugiye muri banki cyangwa ugiye mu bigo by'imari kuguza amafaranga inyungu iracyari hejuru ugereranyije n'ubushobozi abantu baba bafite, ni ubwo buvugizi dukora kugirango abantu bafite ubumuga babe bakoroherezwa inyungu ikaba yajya munsi kugirango nabo batangire business".
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2019 bugasozwa muri 2020 bwerekanye ko abafite ubumuga mu Rwanda babona serivisi z’imari batarenze 17%, bikagaragaza ko hakiri icyuho kinini mu mategeko agenga ibigo by’imari no guharanira iterambere ridaheza uwo ari we wese.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bantu basaga miliyoni bari bafite ubumuga nibura 176.504 (15%) babona inguzanyo mu mabanki, 7% bahitamo kuguza inshuti, abapfa gufata inguzanyo aho babonye bangana na 52% mu gihe 26% batagira ubushake bwo kuguza.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


