
Bafite ikibazo cyo kubura ubutabera kubera kutamenya ururimi rw'amarenga
Nov 22, 2024 - 19:34
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaza ko bagihura n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga mu kubona ubutabera bigatuma hari n’abashobora kurenganwa.
kwamamaza
Joyce Nyiramana afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga naho Bambanze Herman afite ubumuga bukomatanyije, bavuga ko abantu bafite ubumuga bahura n’ikibazo mu kubona ubutabera kubera kutumvikana n’abo babwira bikaba byatuma nk’uwahohotewe abura ubutabera bagasaba ko abantu bafite ubumuga bakomeza gufashwa muri iki kibazo.
Joyce Nyiramana ati "abantu bafite ubumuga iyo bageze mu nkiko cyangwa mu nzego z'ubutabera bagira inzitizi zikomeye cyane, twebwe icyo twifuza nuko abacamanza cyangwa abakora muri izo serivise z'ubutabera bakwiye kumenya urwo rurimi kugirango mu gihe habaye ikibazo kuri uwo muntu ufite ubwo bumuga abashe gukora ibazwa mu buryo bwiza".
Bambanze Herman nawe ati "nk'umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga no kutabona bikomatanyije ikibazo duhura nacyo ni uburyo uri butange amakuru ku muntu uri kuduha serivise mu bijyanye n'ubutabera ugasanga ni ikibazo, iyo tugeze mu butabera wenda hari uwahohotewe usanga atanasobanura ngo bumve icyo kibazo yahuye nacyo kuko batazi urwo rurimi ugasanga ikibazo kirushijeho gukomera".
Ni ikibazo ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR ivuga ko gihari ariko ikavuga ko yatangiye gukora ubuvugizi kugirango abahuye n’ibibazo babone ubutabera nyabwo.
Dr. Mukarwego Beth, umuyobozi wa NUDOR ati "NUDOR yatangiye gukora ubuvugizi kubera iyo mpamvu y'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho twasanze hari umuntu wari wafunzwe cyangwa wari wakatiwe gufungwa ariko we nta kosa yari afite kuko ibyo bamubazaga byose yarikirizaga atumvise ibyo bamubajije".
Akomeza agira ati "NUDOR yafashe umwanzuro wo kujya no guhugura aho abantu bafite ubumuga bwo kutumva bari bafungiye kugirango bigishwe ururimi rw'amarenga bashobore kujya kwiburanira bakajya bumva ibyo bari kubabwira bagasubiza bigatuma baba abere cyangwa baba bafite amakosa bagafungwa kuko si ukuvuga ngo umuntu ufite ubumuga nta makosa agira".
Imibare y’ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 3,4% by'abaturage bose bivuze ko ari 391.775, muri aba abagore basaga ibihumbi 216 naho abagabo ni ibihumbi 174, akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu kugira umubare munini w'abafite ubumuga mu Rwanda.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


