
Abangiririjwe n'urugomero rwa Rusumo bagiye kubakirwa
Mar 27, 2024 - 09:09
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mubikorwa ry’umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, kwihutira kubakira no gusanira abaturage basenyewe n’ibikorwa byo kubaka uru rugomero kuko ruzaba rwuzuye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2024.
kwamamaza
Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Uburundi na Tanzania watangiye kubakwa ku itariki ya 1/7/2014, rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 80 z’amashanyarazi, ibihugu bitatu ruhuriyeho bikazayagabana biringanije.
Mu ishyirwa mubikorwa ryawo byagaragaje ko wangije amazu y’abaturage arenga 110 barimo, imiryango 80 yasenyewe igomba kubakirwa na 36 igomba gusanirwa.
Muhakwa Valens Perezida wa PAC ati "byaje kugaragara ko hari imiryango 80 igomba kubakirwa ndetse n'imiryango 35 igomba gusanirwa, hari kandi imiryango 36 iri muri ya 80 igomba kubakirwa yari ifite inzu zasenyutse burundu, iyo imiryango yabaye ikodesherejwe aho kuba mu gihe hategerejwe kubaka amazu 80".
Abadepite bagaragaza impungenge niba uyu mushinga uzarangira koko aba baturage bitaweho kuko witezwe ko uzaba warangiye ku itariki ya 30 z’ukwa 6 uyu mwaka wa 2024.
Hon. Depite Ruhakana Albert ati "ndibaza mu mezi 6 inzu 80 ziraba zimaze kubakwa, ntabwo uyu mushinga werekana bitewe n'uburemere bw'iki kibazo kubaka aya mazu no gusana andi mu gihe cy'amezi 6, ndumva ari ikintu kigoranye, ndabaza komisiyo aya mezi atandatu murumva bizaba byakemutse?"
Perezida wa PAC Muhakwa Valens yagaragaje ko nta mpungenge ibyo bizakorwa kuko ubushobozi buhari.
Ati "amafaranga yo kubaka aya mazu arahari ndetse igisa naho cyari cyaradindije iki gikorwa nuko ubutaka bwari bwaratanzwe n'akarere ka Kirehe umufatanyabikorwa (world bank) yabonye ko ari kure ugereranyije n'aho abaturage bimuwe hanyuma aza gusaba ko hashakwa ubundi butaka, ubutaka bundi bwarabonetse, ikiri mu kunozwa ni ugukora inyigo nshya na gahunda y'amasoko nabyo byararangiye".
Muri megawati 80 z’amashanyarazi uru rugomero rwa Rusumo ruzatanga buri gihugu cyizahabwa megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146, barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


