Abamotari ntibemeranya na BNR ku giciro cy'ubwishingizi

Nyuma yuko banki nkuru y’u Rwanda BNR itangaje ko igiciro cy’ubwishingizi cya moto kidateganyijwe kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’impanuka nyinshi ziterwa n’abatwara abagenzi kuri moto, bamwe mu bakora uwo mwuga bakomeje kwinubira icyo cyemezo ahubwo bagasaba ko ingamba zo gukumira no kurinda impanuka zakongerwamo imbaraga ariko igiciro cy'ubwishingizi kikagabanuka kuko kiri ku giciro cyo hejuru.

kwamamaza

Nyuma y’igihe kitari gito abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto basaba ko ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto cyagabanywa kuko bavuga ko cyatumbagijwe kikagera hafi ku bihumbi 200Frw, Bwana John Rwangombwa, Umuyobozi mukuru wa banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko iki giciro kidateze kugabanywa kuko usanga kijyanye n’ibyo cyashyiriweho.

Nyamara ariko abakora umwuga w’ubumotari ntibemeranya n’iki cyemezo kuko bavuga ko izo mpamvu zituma igiciro cy'ubwishingizi gitumbagira cyagabanywa kuko ngo ingamba zo kugabanya impanuka mu muhanda ziyongereye ndetse ko zikomeje gushyirwamo imbaraga, ariho bahera basaba ko iki cyemezo cyakwigwaho.

Icyo ni ikibazo kimaze hafi imyaka irenga ibiri kinagarutsweho, ubwo Perezida Paul Kagame yari yasuye abatuye mu karere ka Ruhango barakimugaragarije nawe asaba inzego bireba kukitaho bakagikemura ariko biba iby’ubusa kugeza n’uyu munsi.

Imwe muri sosiyete y'ubwishingizi ikorana n'abamotari ya Radiant isobanura ko ubwishingizi bwazamutse biturutse ku bwiyongere bw'amafaranga bishyura ku ndishyi bitewe n'impanuka za moto, aho aruta kure amafaranga y'ubwishingizi zitanga akaba ariyo mpamvu yo kongera ibiciro .

Inkuru ya uba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 23, 2024 - 08:35