
Abakuze n'abakiri bato ntibavuga rumwe ku myambarire igezweho
Aug 13, 2024 - 09:03
Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu bice by’imijyi, abakuze n’abakiri bato bakomeje kutavuga rumwe ku myambarire igezweho, aho abakuze bayisanisha n’uburara n’ubwomanzi, nyamara abato bo bakavuga ko bambara bijyanye n’ubusirimu.
kwamamaza
Uko u Rwanda rutera imbere ni nako hagaragara impinduka nyinshi mu ngeri zose, mu birebana n’imyambarire nyamara ntibikunze kuvugwaho rumwe, ndetse iyo ubajije abakuru uko babona imyambarire y’uyu munsi, bamwe ntibatinya kuyihuza n’imyitwarire, ndetse aba baravuga ko bituma hari abagaragara nk’ibirara.
Umwe ati "umuntu w'umusore arangwa no kwambara imyenda imukwira, ntabwo arangwa no kwambara imyenda agenda ahenera abantu mu muhanda, nkatwe tuba turi mumuhanda tubona impanuka burimunsi, ubona umuntu agonze umuntu w'umubyeyi ahise yambara ubusa hagira abagiraneza bakaza bakamushyiraho agatenge".
Undi nawe ati "ushobora kureba nk'umuntu bitewe nuko akunda kwambara ibyo bintu byo kwambara utuntu tugufi wamubona niyo yaba adafite umutima w'uburaya wowe iyo umubonye uhita umwibeshyaho ukavuga uti uyunguyu ni indaya bitewe nuko yambaye, hariho abagabo bambara nabi ku buryo nkanjye hari igihe mpura n'umugabo nareba ukuntu yambaye nkabona ari nk'uwanjye ntiyaba ampesheje agaciro".
Kuri iyi myambarire ikunze gutwererwa urubyiruko, bo baravuga ko ntaho imyambarire yabo ihurira n’imyitwarire.
Umwe ati "uko imyaka igenda ihita abantu bagenda bigana imico y'abantu bo hanze uko babona bambara bakumva ko bakambara nkabo cyangwa bakitwara nkabo, ugasanga umuntu yambaye poketi cyangwa se yambaye imyenda icitse ngo nuko hari abo abibonaho".
Undi nawe ati "kugeza uyu munsi njye ntabwo nemeranywa n'umuntu uvuga ko abantu bambara nabi cyangwa se urubyiruko rwambara nabi kuko niba umuntu yambaye ukuntu yumva abishaka kandi ashobora no kubigusobanurira n'impamvu yabyambaye, nk'ubu turi mu gihe cy'izuba ushobora gusanga umuntu yambaye nk'imyenda ijyanye n'izuba ariko bitewe n'ahantu ageze abantu bakaba bavuga ko atambaye neza ariko aba afite impamvu we yabyambaye".
Nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu binyuze mu nteko y’umuco muri 2023 ku myambarire y’abanyarwanda muri iki gihe, mu babajijwe 76.6% bemeza ko ari myiza mu gihe 23.4% bavuga ko imyambarire y'ubu igayitse, mu bambara mu buryo bugayitse 90.2% ni urubyiruko, 12% ni abantu bakuru naho 7.6% bakaba abana.
Inkuru Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


