Abakoresha imbuga nkoranyambaga baranenga abazikoresha bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma imvugo n’amagambo bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kugaragara kuri izi mbuga.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda n'isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abakoresha imbuga nkoranyambaga banenga abakoresha izi mbuga mu guhakana no gupfobya Jenoside kuko abanyarwanda bahisemo kuba umwe.

Umwe ati "baba barimo bapfobya bahakana ugasanga banatuka n'ubuyobozi buriho bashaka kugaragaza ko ntacyo bwakoze, ugasanga barahembera urwangano, hari n'abatuka abarokotse Jenoside, nicyo kibazo kiri mu rubyiruko, ikibabaje usanga biri no mu bantu bavutse na nyuma ya Jenoside".          

Umuryango IBUKA, uvuga ko hari abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakomeje gukwirakwiza imvugo n’amagambo ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibishegesha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aime Josiane Umulisa, umukozi ushinzwe ibikorwa by’isanamitima n’ubudaheranwa muri IBUKA, avuga ko ibi bikwiye guhagarara.

Ati "bariya bantu bakoresha ziriya mvugo zindi zipfobya, zihakana twababwira ngo ni bareke gushegesha abanyarwanda, bareke kubasubiza inyuma, bareke kuvuga ibyo batazi kandi nibanabivuga ababyumva bagire uruhare mu kubasobanurira kuko ni twebwe tuzarwana uru rugamba, nitwe tuzi mu Rwanda uburyo byifashe".

"Nitwe tuzi imbaraga zashyizwemo kugirango abanyarwanda babe umwe, bagire ubumwe twese twumve turi abanyarwanda, abari kumbuga nkoranyambaga bafate umwanya wo gusobanurira abahakana n'abapfobya Jenoside ko ibyo bavuga atari byo biri mu Rwanda ahubwo twebwe abanyarwanda tuzi uburyo tubayeho kandi tuzi uburyo dushaka kubaho".               

Guhagurukira iki kibazo, abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko bibareba ndetse ko babifitemo umukoro kugirango bibe byacika.

Umwe ati "twajya twirinda abo bantu ahubwo twebwe tugakomeza tugashishikariza bagenzi bacu kwirinda ibyo bintu by'ayo magambo ameze gutyo tukabihorera".    

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni 1 mu minsi 100 gusa.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 10, 2025 - 10:19