Abakoresha Gaz bakomeje kugaragaza ko bafite ubumenyi buke bwo kwirinda impanuka

Ni kenshi hirya no hino humvikana inkongi z’umuriro zangiza ibintu byinshi cyangwa zigatwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka biturutse ku iturika rya gaze abantu bifashisha bateka. Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bakaba bagaragaza ko biterwa no kutamenya kuyikoresha.

kwamamaza

Nkuko bikunda kumvikana ko abantu bagize impanuka ziturutse kuri gaze, abantu batandukanye bavuga ko biterwa no kuba nta bumenyi buhagije bafite ku ikoreshwa rya gaze bigatuma bamwe bazikoresha ariko bafite ubwoba.

Umwe ati "iyo tugiye kuyikoresha tuba dufite ubwoba bw'uko ishobora kuduturikana, twifuza ko twabona amahugurwa ahagije yo kuyikoresha kugirango itazaduteza ibibazo, ntituzi iramutse itombotse icyo twakora".  

N’ubwo abaturage bavuga ko usanga batazi uburyo bwo kuzikoresha neza usanga abacuruzi bo bavuga ko basobanurira neza abaguzi mu gihe baje kuzigura.

Umwe ati "iyo uje kugura gaze tukubaza ubwoko ushaka, iyo uje ukatubwira ibyo ushaka turabiguha ariko tukakwereka n'uko ubikoresha kuko ntiwava hano tutabikweretse". 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, avuga ko usanga abantu bakunda kubitabaza mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro kuko bafite ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi, ariko ubundi abantu bose basabwa kujya basobanuza neza kubo bagura nabo kugirango batayikoresha nabi bikabaviramo impanuka ndetse agira inama n’abantu icyo bakora mu gihe bahuye n’izo mpanuka.

Ati "bagomba gukurikiza amabwiriza y'uwo baba baguriye, iyo umuntu agiye kugura icupa rya gaze utanga gaze hari inama agomba kumuha mbere na mbere, ntabwo yakabaye agenda akagura icupa akaritereka mu nzu agatangira gucana, haba harimo amabwiriza agenga imikoreshereze. Ku bantu banywa itabi, ku bantu bacana hafi y'aho gaze yafunguriwe iyo gaze isohoka hari umuriro hafi aho ishobora gufata umuriro bigatera impanuka, ushobora gukoresha ibiringiti bitose ugatwikira ni nabwo buryo bwihuse bushoboka".

Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka 2022 igaragaza ko abanyarwanda bacana inkwi ari 76%, ingo zicana amakara ari 34% mu gihe 13% aribo bacana gaze.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 23, 2024 - 09:42