Abakoresha barasabwa kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi babo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiragaragaza ko hari bamwe mu bakoresha batita ku buzima bw’abakozi babo bigatuma ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeza kwiyongera, bigatuma bishobora kuba imbarutso z’umusaruro muke aho bakorera, bityo abakoresha bakaba basabwa kwita ku bakozi babo mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byibasira abatari bake.

kwamamaza

Nubwo akazi ari kimwe mu bituma abantu bagira ubuzima bwiza, cyane cyane ubwo mu mutwe ariko inzego z’ubuzima zigaragaza ko mugihe ako kazi iyo gakozwe nabi bitewe n’imiterere yako bishobora kuvamo uburwayi bwo mu mutwe ndetse usanga bwibasiye benshi muri iyi minsi nkuko Dr. Jean Damascène Iyamuremye,umuyobozi w'agashami gashinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe muri RBC abivuga.

Ati "akazi ni kimwe mu bituma umukozi agira ubuzima bwiza muri rusange ariko cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe ariko akazi iyo ugakora nabi cyangwa se kadakoreka neza nako gashobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, ibibazo abakozi bakunze kuvuga ni umujagararo, kumva akazi ukora katajyanye nibyo ugakuramo ikindi nuko abakozi batabaniwe neza".     

Nubwo bimeze bityo ariko hari abavuga ko nubwo ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari bishya mu banyarwanda ariko ngo ni ikibazo koko gihari kandi gikenewe kwitabwaho byumwihariko nk’ubundi buzima bwose.

Umwe ati "hari ibibazo byinshi usanga bifitanye isano n'ubuzima bwo mu mutwe, hari ibigenda bigaragara nk'umujagararo (stress) abakozi bamwe ubona bibagaragaraho hakaba aho ubona nk'umukozi afite ubwigunge, ibyo nabyo ni bimwe mu bibazo bigaragaza ibimenyetso byuko mu mutwe bidahagaze neza".    

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'abakozi ba leta Hon. Angelina Muganza, avuga ko ibyo bibazo bigaruka bikagira ingaruka ku murimo ndetse ko hari n’abajya babizira nubwo badatahura impamvu ibitera.

Ati "hari ingero twagiye tubona mu barimu cyangwa no mu bandi bakozi ugasanga ni umuntu utongana cyane, urwana , ukubita abana, utuka abarwayi, hari ibyo twasuzumye tugasanga umuntu afite uburwayi ariko ntawigeze abona ko ari uburwayi kuko umuntu ufite imyitwarire itari ukwica akazi ahubwo ari imyitwarire nawe iva mu buzima bwe".  

Kuri iyi ngingo Dr. Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w'agashami gashinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe muri RBC, avuga ko abakoresha bakwiriye kubyitaho bakabishyiriraho ingamba zitandukanye zo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abo bakoresha.

Ati "ikintu abakoresha basabwa ni ukumva abakozi ndetse turabasaba ko bagomba gushyiraho uburyo bagomba kujya bamenya abakozi bakamenyana n'abakozi, bakavugana n'abakozi, bakabaha n'urubuga rwo kugirango abakozi ubwabo bamenyane bashobore no gufashanya".     

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu kazi gatandukanye 30% bagasiba nta mpamvu, 60% bakabura uko bavuga ko bafite ibibazo bibabangamiye byatumye bumva batameze neza ndetse 24% bakaba batekereza cyangwa banagerageza kwiyahura bitewe n'ubuzima bwo mu mutwe. 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 11, 2024 - 07:57