Abakorera siporo n'abagenda ku mihanda y'imodoka nyinshi bashobora guhura n'ingaruka zikomeye ku buzima

Abantu bakora siporo cyangwa bagenda n’amaguru ku mihanda irimo ibinyabiziga byinshi bashobora kwibasirwa n’indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima bitewe n’umwuka wanduye bahumeka.

kwamamaza

Minisiteri y'ibigukikije yatangaje ko imyotsi iva mu binyabiziga irimo uburozi burimo n' utuvungukira twa PM2.5, twinjira mu bihaha no mu maraso tukaba  dushobora gutera indwara nka kanseri, asima, n’indwara z’umutima. Ibi kandi biahimangirwa n'Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) na Global burden of Disease n'indi mpuzamahanga.

Nubwo utu tuvungukira kuva no mu nganda, inkwi zo gutekesha, n'ahandi, ariko ukora siporo cyangwa ugenda n'amaguru yihuta usanga umubiri we ukeneye  umwuka  mwinshi, bityo n'ibihumanya byinjira mu mubiri bikaba byaba byinshi.

Yifashishije urubuga rwayo rwa X, iyi minisiteri yakanguriye abakora siporo n'abagenda n'amaguru kwirinda  imihanda irimo imodoka nyinshi. Ahubwo bagirwa inama yo gukorera ahantu hatekanye nk’inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare nk'aho bashobora guhumeka umwuka mwiza.

 Jul 28, 2025 - 13:47