Abakora umwuga wo gutwara abantu baratungwa agatoki mu icuruzwa ry'abantu

Minisiteri y’ubutabera, ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’imiryango itari iya leta baratunga agatoki abakora umwuga wo gutwara abantu kuba mu ruhererekane rw’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda. Barasaba aba kwigengesera kubo batwara bibuka kubasaba ibyangombwa mbere y’urugendo.

kwamamaza

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n'ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, umuryango utegamiye kuri leta Delight Rwanda, uvuga ko mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ari hamwe mu hari icyuho cy’icuruzwa ry’abantu bakurikiye amafaranga badatekereje ku ngaruka zishobora kubamo.

Eddie Mwerekande umuyobozi wungirije wa Delight Rwanda ati "abashoferi b'imodoka, abashoferi ba moto bajyana abantu mu buryo bumwe n'ubundi akareba ku nyungu z'ibihumbi bitanu ari bubone kuri uwo munsi ariko akibagirwa ko icyo akoze ari icyaha gishobora kumuhana ariko aramutse amenye ko ari icuruzwa ry'abantu, agiye gucuruza umuntu hari ibibi azakorerwaho yagira amakenga akagira uruhare mu gukumira".  

Abakora umwuga wo gutwara abantu bo bavuga ko ari inshingano zigoye mu gihe umukiriya aje abagana kuko bamuha serivise nta bindi barebyeho.

Umwe ati "kiretse ugiye gukora akazi k'ubumaneko, ntabwo waba ugize amahirwe ubonye umukiriya ushaka ibirayi by'abana ngo umubaze uti urava he urajya he?"

Undi ati "ntabwo umuntu yaza agusaba serivise ngo umusabe ibyangombwa kuko aje kugusaba serivise kandi nawe icyakuzanye ari ukuyimuha".  

Ubushinjacyaha bukuru b’u Rwanda NPPA buraburira abakora ubwikorezi kujya bagenzura abagenzi niba bafite ibyangombwa nkuko bivugwa na Muhongerwa Agnes umuyobozi w’ishami rikurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati "itegeko rihana rikanakumira icyaha cy'icuruzwa ry'abantu mungingo yaryo ya 27 ryagarutse ku mwikorezi, ni wa mushoferi, wa muntu utwara umuntu amuvana hamwe amujyana ahandi, itegeko rimusaba kugenzura abo atwaye, kureba niba avuye mugihugu agiye mu kindi, kureba niba afite ibyangombwa by'inzira bimusohora mu gihugu kimwe bimujyana mukindi, icyo dusaba yaba sosiyete sivile ndetse n'inzego zikora ubukangurambaga ni uko bita cyane kuri aba bantu bakora aka kazi bakamenya ko iki kintu ari igikorwa kigize icyaha cyo gucuruza abantu".  

Minisiteri y’ubutabera yo ivuga ko mu gukumira iki cyaha hakorwa ubukangurambaga butandukanye, nkuko bivugwa na Ingabire Joseline intumwa ya leta ishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’ubutabera.

Ati "hari ubukangurambaga duheruka gukora twatumiyemo abatwara abantu ndetse n'abandi bose harimo abafite aho bahuriye n'ingendo tubamenyesha ububi bw'iki cyaha, uburyo gikora ndetse tubibutsa n'inshingano zabo, ntwabwo turekera aho dukomeza kugenda tubibabwira, hari ukuramira umuntu ugiye gucuruzwa ariko harimo no kwiramira kugirango utaza kugwa mucyaha, udasanga uhanwe kandi hari uburyo wari bubyirinde".      

Nkuko bigaragara mu itegeko rihana rikanakumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu ngingo yaryo ya 27 rigaruka ku mwikorezi ariwe watwaye umuntu, itegeko rimusaba kugenzura abo atwaye niba bafite ibyangombwa by’inzira bimukuru mu gihugu yinjira mu kindi, iyo bigaragaye ko umuntu yatwaye yisanze mu cyaha cy’icuruzwa itegeko riteganyiriza umushoferi igihano ihazabu hagati ya milioni 10Frw na 15Frw.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jul 30, 2024 - 08:15