Abakora ubucuruzi buciriritse barataka ibihombo biturutse ku ihindagurika ry'ibiciro by'ibicuruzwa ku isoko

Abakora ubucuruzi buciriritse mu Rwanda baravuga ko bahangikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, guhenda kw’inzu bakoreremo ibituma hari n’abahomba bagafunga imiryango.

kwamamaza

Ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda ni ikibazo abacuruzi batandukanye bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko gikomeje kubagora kuko uko birangurwa uyu munsi atariko mu kindi cyumweru birangurwa, hakwiyongeraho n’ubukode bw’inzu bakoreramo ugasanga bamwe bakorera mu bihombo, abandi bagafunga imiryango.

Umwe ati "imbogamizi dukunda guhura nayo ni ikibazo cy'ibijyanye n'ukuntu tubona ibicuruzwa, hari igihe usanga ku masoko uyu munsi hari ibintu ejo twasubirayo ugasanga byarangiye".   

Undi ati "ikibazo ni ibiciro bigenda bihindagurika, niyompamvu usanga abantu benshi bavuga bati turananiwe bagakinga bagataha".  

Impuguke mu bukungu zivuga ko kuba hari abantu bahomba usanga ari uko bamwe batangira ubucuruzi batize neza isoko bikagira ingaruka ku bukungu yaba kuri bo ndetse n’igihugu.

Prof. Callixte Kabera impuguke mu bukungu ati "n'ubushakashatsi burabigaragaza kuko usanga kompanyi mu mwaka zafunguye ari nk'ijana byibuze 25 zirahomba mu mwaka wa mbere, ni impamvu nyinshi, iya mbere ni ukujya mu bucuruzi utaratekereje umushinga wawe neza, utaratekereje ibyo ugiye gukora ukabikora usa n'uwigana abandi, utarabanje kurambagiza aho ukorera ubu bucuruzi, ibiciro bihora bihinduka ariko iyo ucuruza ugomba kwisanisha kuri iryo soko rihindagurika ukareba kure".    

Abacuruzi basaba leta kuba yakora ibishoboka kugirango ibiciro ku masoko bidakomeza gutumbagira kuko bigira ingaruka ku bacuruzi ndetse n’abaguzi muri rusange.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 3, 2025 - 07:47