Abakobwa babyaye barasaba umuryango gukurirwaho inzitizi zibabuza gusubira mu ishuli

Abakobwa babyaye barasaba umuryango kujya ubabaha hafi kugirango barenge inzitizi bahura nazo, basubire mu ishuri. Nimu gihe imibare igaragaza ko abakobwa baterwa inda zitateganijwe igenda yiyongera, kandi bikagira ingaruka ku myigire yabo bitewe nuko benshi bacikiriza amashuri. Minisiteri y’uburezi iuga ko hari ibigenda bikorwa.

kwamamaza

Umunyana, twahinduriye izina,  yabyaye yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuva ubwo ahita ahagarika amashuli. Avuga ko hari inzitizi bahura nazo zituma badasubira mu ishuri ariko umuryango nyarwanda ariwo uba ukwiye kubafasha, cyane cyane mu mitekerereze.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “ndavuga muri rusange ko hari kuba ababyeyi batabyumva, cyangwa barabyumva ariko nta bushobozi, cyangwa nawe kwiyakira nkawe ku giti cyawe. Izo nizo nzitizi nkuru navuga ziruma umwana wabyaye atasubira mu ishuli."

Yongeraho ko "ntibibe kuganirizwa n'umuryango, ba Nyirasenge, ba Nyinawabo.... ababyeyi batabyumva nabo Leta ibegere ibabwire, bose babyumve."

Umuryango Happy family Rwanda urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina uvuga ko utanga ubufasha kuri bamwe mu bangavu babyara bagahagarika amashuri.

NSENGIMANA  Rafiki  Justin, uwuyobora yabwiye Isango Star ko “Icyerekezo dufite ni ukugerageza kugabanya imibare y'abangavu baterwa inda. Tubafasha mu kwihangira imirimo n'ibindi bitandukanye.  1268 bamaze gufashwa kwihangira imirimo, kwizigamira, kwiga, ubushakashatsi n'ubukorikori, n'ibindi nkibyo."

Uwimbabazi Sylvie; umukozi muri Minisiteri y’uburezi, MINEDUC, avuga hashyizweho ingamba zifasha abakobwa kwiga. Ariko mu gihe yabyaye, hari ibigomba gukorwa kugirango umukobwa wabyaye asubire mu ishuri.

Ati: “ ni muri urwo rwgo hagiye hashyirwaho ibigamije gukemura imbogamizi izo ari zo zose zibuza umwana w'umukobwa kwiga kimwe na musaza we."

"Ariko hari ibintu byinshi bikenewe kugira ngo asubire mu ishuli. Icya mbere, umukobwa wabyaye aba yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kugira ngo tubashe kumusubiza mu ishuli yicaremo, ni uko ibijyanye na rya hohoterwa yakorewe bibanza bigakemuka."

Imibare ya ministeri y’uburinganire b’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, igaragaza ko abangavu ibihumbi 22 454 basambanijwe bakanaterwa inda mu mwaka 2024. Ni mu gihe mu 2023, abangavu bari batewe inda bari ibihumbi 22 055.

@ Vestine UMURERWA/ Isango Star-Kigali.

 Apr 8, 2025 - 17:00