Abahinzi b’imboga barasaba Nkunganire ya Leta

Mu gihe hari abaturage bagaragaza ko imboga zikomeje guhenda bigatuma bamwe batakibasha kuzirya uko bikwiye, abahinga imboga baragaragaza ko uku guhenda kwazo bituruka ku giciro gihanitse nabo barikuguraho umurama wazo, bagasaba ko hashyirwaho nkunganire ya leta. Ikigo cy’ikigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kiravuga ko kiri kureba uburyo cyazafasha abahinzi kubona imbuto z’imboga biboroheye.

kwamamaza

Hashize igihe ku masoko anyuranye yo mu Rwanda havugwa ihenda rikabije ry’ibiciro by’imboga, ibyo abaturage bavuga ko bikomeje kugora bamwe kuzigondera nyamara zikenerwa ku mafunguro ya buri munsi.

Umwe mu baganiriye n’Isango star, yagize ati: “Imboga zirahenda ariko urumva ubu umufungo wa Dodo ni amafaranga 200, izo carotte nazo ni eshatu cyangwa ebyiri zikagura 100."

Undi ati:" kuba dodo ari amafaranga 200 ari no mugihe cy'imvura! ishu rimwe turigura amafaranga 800, 850." " biba ikibazo ku muryango kuko muri iki gihe amafaranga yarabuze. ibyo gukora nbyo kubibona ni ikibazo. Ubwo rero iyo imboga zihenze kandi ari ikintu umuntu yakabaye ageraho bitagoranye ni ikibazo."

 Abahinzi b’imboga bavuga ko ibyo biterwa n’uko imirama y’imboga zitandukanye ihenda,ahubwo bagasaba ko hashyirwaho nkunganire ya leta kugirango byorohere abahinzi.

Umwe yagize ati:“ ikibazo ni uko umurama urahenze cyane. Nkuko badufasha kubona ifumbire, n'umurama bakwutuzanira muri Nkunganire nuko tukawubona bitatugoye."

Undi ati: " umurama w'umuzi w'imboga z'umuzi ugura amafaranga ibihumbi 10, rero no kuwubona bikaba bigoye. Ukeneye kuwuhinga washaka umukomisiyoneri kugira ngo tubone imboga zo gutera z'umurama.

"Umurama twawuguraga ibihumbi 5, 6 none ubu ni ibihumbi 10. Ntabwo imboga zikunda kuboneka neza nkuko twakazibonye."

Dr. Florence UWAMAHORO; umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yavuze ko kugeza ubu kugurisha imirama biri mu maboko y’abikorera ku giti cyabo ariko hagenda hakorwa ubushakashatsi bugamije no kongera imbuto zituburirwa imbere mu gihugu.

Ati: “ubucuruzi bw'imirama w'imbuto buri  mu bikorera ku giti cyabo bazizana bazikuye hanze. Nibyo zirahenze ariko binaterwa n'ubuso runaka. Ntabwo umuhinzi akenera ibiro byinshi  nk'ibigori cyangwa ugereranyije n'izindi mbuto zikoreshwa. Ariko ntibidukuraho inshingano zo kongera ubushakashatsi ku bijyanye n'izo mbuto zikoreshwa kuko tuzakomeza gushyiramo imbaraga. Ariko muri iki gihe twabashishikariza kuzikura muri ya maduka, uko ubushobozi buboneka n'imbaraga ziri mu buhinzi bw'imboga....."

Abahinzi bavuga iki kibazo mu gihe mu 2020 hari amasezerano ya miliyoni zirega 900 z’amafaranga y’u Rwanda hagati ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga JICA yasinywe agamije gufasha abahinzi b’imboga mu turere 18 kubona umurama w’ imbuto kuri nkunganire ya 50%. 

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Dec 10, 2024 - 18:30