
Abahinzi b’ibijumba mu bice bitandukanye by’igihugu barataka kurumbya kubera udusimba
Apr 29, 2025 - 08:35
Abahinzi b’ibijumba mu bice bitandukanye by’igihugu barataka kurumbya kubera udusima tumaze iminsi twibasiye imigozi tukayirya amababi.
kwamamaza
Abaturage batandukanye bataka inzara kubera ko ibijumba byabafashaga mu rugo bitagitanga umusaruro kubera uburwayi bwagiye mu migozi y’ibijumba ikagenda yuma.
Umwe ati "uragenda ugasanga imigozi yarababutse ntabwo tuzi ibyo aribyo, iyo ubwo busimba bujemo butuma imigozi itazana ibijumba niyo bije ugasanga biratobaguritse biriho ibintu by'uburwayi ukabona ikijumba ntabwo gisa nkuko cyakabaye gisa, ubu ikiro cy'ibijumba kigura amafaranga 600Frw".
Dr. Athanase Hategekimana, umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa, mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko iki kibazo batakizi ariko bagiye kubikurikirana.
Ati "kugeza ubu icyo kibazo ntahantu bigeze bagitangaho raporo nta n'uwatwegereye atubwire ko yahuye nacyo, n'abatekinisiye dukorana baba bari mu turere dutandukanye ayo makuru ntabwo bari bayatubwira, ariko ubwo tukimenye tugiye kubikurikirana, nitumara kuyibona twamaze kumenya ikibazo icyo aricyo nibwo dushobora kuba twatanga ingamba".
N’ubwo avuguga ko iki kibazo batakimenye, Dr. Athanase Hategekimana, ntahakana ko mu Rwanda hasanzwe ibyonnyi byibasira ibijumba.
Ati "hakunze kuragaramo utuntu tw'utunyabwoya nitwo usanga kenshi twangiriza ibijumba cyangwa se ibijumba bahunika bikagenda bitobagurwa n'udusimba, ni ibyo bikunze kugaragara ariko ntabwo ibijumba bikunze kurwara cyane".
RAB igira inama abahinzi b’ibijumba ko bagomba gutera imbuto z’imigozi bakuye ahantu hizewe kuko hari izatanzwe ahantu hatandukanye, kandi bakita ku mbuto zabo bateresha ifumbire ihagije ariko bakibuka no gukuramo ibyatsi n’ibindi byazanamo ibyonnyi.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


