
Abahinzi barataka ibihombo baterwa n’imihindagurikire y’ibihe
Nov 12, 2024 - 14:21
Abakora ubuhinzi hirya no hino mu Rwanda barataka ibihombo baterwa n’imihindagurikire y’ibihe, aho usanga imyaka yabo iyo itishwe n’izuba ryinshi yicwa n’imvura mu bihe bitamenyerewe.
kwamamaza
Ubuhinzi ni imwe mu nkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu, aho usanga abanyarwanda benshi batunzwe nabwo.
Nyamara muri iki gihe, usanga ubuhinzi bwugarijwe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, aho ababukora bataka ibihombo bakura mu buhinzi bwabo. Urugero ni abavuga ko bitewe n’uko imvura y’umuhindo ya 2024 yatinze kugwa, imyaka bahinze muri iki gihembwe ikicwa n’izuba ku buryo nta musaruro bategereje, ibyo bavuga ko bishobora kuzateza inzara.
Umwe ati "twarahinze ariko ubona ko izuba rikomeje riza, tuzatungwa niki ko ntacyo twibikiye, kiretse batwegereje nk'amazi wenda tukuhira byatugirira umumaro byadufasha".
Undi ati "ibishyimbo ubu byarangiye niba igihembwe cy'ihinga cyabaye gutya ubu tuba twabihombye, nta cyizere dufite ko tuzeza uko twabitekerezaga, itera ry'ibishyimbo ubundi ritangira mu kwa 9, twarangije guhomba, nta cyizere gihari kandi ni kumyaka yose kireka abantu begereye ibishanga, niba ibishyimbo twabiguraga 1000Frw bikaba bigeze ku 1500Frw ingaruka twatangiye kuzibona".
Uwamahoro Florance, umuyobozi mukuru wungurije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko bakiri gushakisha ubushobozi kugira ngo hongerwe ubutaka bwuhirwa ndetse no gukora ubushakashatsi kumbuto zihanganira ihindagurika ry’ibihe.
Ati "imihindagurikire y'ibihe ni ikintu kitugaragarira uyu munsi, icyo dukora nka RAB ni ukugerageza gushaka ubushobozi bushoboka bwo kugirango twongere ubutaka bwuhirwa mu gihugu ariko noneho no gukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira ku buso buto bibashe kugera ku bahinzi benshi nibura aho dushobora kubona amazi yakoreshwa mu kwuhira ayo abahinzi babe bayifashisha mu gihe imvura yaba yabaye nkeya".
Akomeza agira ati "ikindi ni ikijyanye n'ubushakashatsi, dukora ubwoko bw'imbuto zihingwa zibasha kwera vuba mu gihe gito ariko cyane cyane n'imbuto zibasha kwihanganira igihe cy'amapfa, ibyo nibyo turi gukoraho kandi uko zigenda ziboneka niko zigenda zigezwa ku bahinzi kugirango nabyo bidufashe guhangana n'imihindagurikire y'ikirere".
Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere NST1 yateganyaga ko ubuso bwuhirwa buzagera kuri hegitari 102,284 mu mwaka wa 2024 gusa iyi ntego ntiyagezweho 100% ahubwo yagezweho ku kigero cya 70%.
Kugeza ubu abanyarwanda bakora mu buhinzi bangana na 70% ubuhinzi kandi bukaba bwihariye 27% by’umusaruro mbumbe wose w’igihugu.
Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


