Abahinzi ba koperative barasaba kurenganurwa ku mushoramari ushaka kubahuguza igishanga cya Kinosho

Abahinzi b'ibigori n’imboga mu gishanga cya Kinosho giherereye mu karere ka Rwamagana baravuga ko umukire waje 2000 asanga bagihingamo akagura ubutaka hafi yacyo, arimo gushaka kukibahuguza. Bavuga ko abeshya ko ari ubutaka yabatije kandi yaraje ahabasanga. Basaba ubuyobozi kubarenganura kuko batazi icyo yitwaza abambura ubwo butaka. Icyakora ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bavuga ko muri icyo gishanga hari igice abaturage batijwe n'umushoramari ikindi kikaba icya Leta.  Bubasaba gukomeza gukoresha icyo cya Leta n'aho icyo  batijwe n'umushoramari bakakimusubiza.

kwamamaza

Abahinzi ba koperative GIRA EJO HEZA Muhinzi ikorera mu gishanga cya Kinosho giherereye mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, bavuga iki gishanga batangiye kugihinga kera.  Mu mwaka w’ 2000, bavuga ko haje umushoramari witwa Bisamaza Privati akagura ubutaka ruguru yacyo, ashyiramo inka.

Ubwo inka zikajya zibonera, bigeze n’aho mu 2019, abayobozi baje muri icyo kibazo ariko mu kwisobanura, Bisamaza avuga ko ubutaka ari ubwe, abajijwe ibyangombwa arabibura, birangira ubuyobozi bwanzuye ko abaturage bakomeza kuhahinga.

Ariko vuba aha, batungurwa n’uko umurenge wabahagaritse kongera guhinga muri icyo gishanga, ngo uwakibatije aragishaka. Bibajije igihe yakibatirije kandi yarabasanze bagihinga bikabayobera.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “aha hose twarahingaga kugeza ruguru iriya! None ubu batubujije guhinga.”

Undi ati: “Bisamaza yaraje turishima turavuga ngo tubonye umushoramari ukomeye, natwe twagira amajyambere atugeraho. Naho ubundi ni umuntu uje kutuniga no kutwicisha inzara.”

“ntituzi ngo Bisamaza icyo gishanga akibonye ate! Ubwo busobanuro nibwo dusobanuza baqkatubwira ngo nitwakire iyo message.”

“nta muntu numwe uri kuguha ubusobanuro, n’ukubwira atakugaragariza nicyangombwa aho cyaturutse, atakwereka iyo baruwa iguhagarika, twe tubona ko ari akarengane ndetse Bisamaza yaba ashaka kuzimiza igishanga cyacu, agasenya iyi koperative.”

Aba bahinzi barimo abasaza n’abakecuru bamaze imyaka bahinga muri iki gishanga cya Kinosho muri Munyiginya. Basaba kurenganurwa igishanga bahingagamo ntibagihuguzwe n’umukire, cyane ko na depite Mukabalamba Alvera hamwe na Mufulukye Fred wahoze ari Guverineri w’Iburasirazuba, bose iki kibazo bari baragikemuye.

Umwe ati: “turasaba ubutabera, baturenganure. Niba igishanga ari icya Bisamaza koko nagihabwe bigire inzira agihabwe kuko ni Intara yakiduhaye, kandi bagaruke aho bakiduhereye bongere bakihatwamburire. “

Undi ati: “nibagaragaza mu buryo bufututse, yazdutije ryari? Ese adutiza ninde wasinye ahagarariye koperative?”

“ turasaba ubuyobozi budutabare.”

Isango Star yagerageje kuvugisha umushoramari Bisamaza Privati ushyirwa mu majwi n’abaturage ko arimo kubambura ubutaka bwabo,yitabye Telefone, ariko nyuma yo kumwibwira ndetse n’ikibazo uko giteye, ahita akupa.

Ku ruhande rwa Mbonyumuvunyi Radjab; umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko azi iby’iki kibazo ariko ngo icyo gishanga abaturage bahingamo hari igice cy’umushoramari ndetse n’icya Leta. Asaba abaturage gukomeza guhinga igice cya Leta maze icy’umushoramari yabatije bakakimusubiza.

Yagize ati: “turacyizi, twaranagikurikiranye. Ubutaka ntabwo ari ubwabo. Ubutaka burimo ibice bibiri: hari ubutaka bwo hasi mu gishanga, ubwo ni ubutaka bwa Leta. Hari n’ubutaka bwa ruguru mu nteka, ubwo ni ubw’umuturage witwa Bisamaza.”

“icyo tubasaba ni uko ubutaka yigeze kubatiza bakabumusubiza kuko yarabubatije. Ubutaka bwo hasi mu gishanga bwo ni ubwa Leta bagakomeza kubukoresha, ntacyo biatwaye.”

Koperative GIRA EJO HEZA Muhinzi ya Munyiginya ihinga mu gishanga cya Kinosho kiri hagati y’utugari twa Bwana, Binunga na Cyarukamba, igizwe n’abanyamuryango 134 bahinga ibigori babisimburanya n’imboga kuri hegitari hafi 10.

Abahinzi bavuga ko uyu mushoramari yahereye kera ashaka kukibahuguza, kuko inka ze zakundaga kobonera imyaka, bamurega akazamura dosiye z’uko n’ubundi yabatije kandi yaraje 2000 asanga bahahinga. Basaba ubuyobozi kuhagera bagakemura ikibazo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star—Rwamagana- Iburasirazuba.

 Mar 14, 2025 - 11:08