
Abagororwa bahamwe n'ibyaha bya Jenoside biteguye gusoza ibihano basabwe kwirinda ibyaha no kuba inkingi y’umutekano
Jan 29, 2026 - 09:42
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen. Maj. Nkubito Eugène, yaganirije abagororwa bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, abasaba kuzirinda ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bihungabanya umutekano, abasaba gushyira imbere kuzabana neza n’abandi, kwitabira gahunda za Leta no gusaba imbabazi abo bakoreye ibyaha.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho mu maguhurwa yabereye mu Igororero rya Nyamasheke, mu kiganiro cyari kigamije gutegura abagororwa bitegura gusubira mu muryango nyarwanda, kugira ngo basobanukirwe n’uko bagira uruhare mu kubungabunga umutekano w'igihugu n’uruhare rw’uwarangije ibihano ku byaha bya Jenoside mu kuwubungabunga.
Ni kenshi abasoje bene ibi bihano bagiye bagarukwaho mu kongera kurangwa n'ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kutabanira neza by'umwihariko abo bakoreye ibyaha ndetse nabo mu miryango yabo. Ahanini abantu bamwe bavugaga ko byaterwaga nuko babaga batarateguwe ndetse n'imiryango yabo, ngo bategurwe gusubira mu muryango nyarwanda n'ibindi.

Icyakora Hategekimana Jean Marie Vianney, umugororwa uzasubira mu muryango we mu Karere ka Musanze, yavuze ko yashimishijwe no gusobanukirwa ko umutekano w’igihugu urinda buri wese, anashira impugenge ko nta muntu uzamurebera mu ndorerwamo y’amoko cyangwa y’akarere akomokamo.
Na ho Gatera Jean Damascene, umugororwa uzataha mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko mu kiganiro bahawe yakunze cyane ubutumwa bwerekana ko intego Umuryango FPR-Inkotanyi watangiranye mu 1987 zo kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda igikomeje kuzishyira imbere, bityo yiyemeza ko na we nafungurwa azafatanya n’abandi gukomereza muri uwo mujyo, yirinda icyo ari cyo cyose cyakongera gucamo ibice Abanyarwanda.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


