Abagororwa 120 bireze banemera icyaha bagabanyirizwa ibihano, bamwe barafungurwa.

Abagororwa bagera ku 120 bo mu igororero rya Gicumbi bagejejwe imbere y’ubucamanza birega ndetse banemera ibyaha bituma bagabanyirizwa ibihano, bamwe bahabwa amahirwe yo gufungurwa bagasubira mu muryango. Ni igikorwa cyabaye ku wa mbere, binyuze muri gahunda y’Ubutabera yo kumvikanisha abakurikiranweho ibyaha n’ubushinjacyaha. Urukiko rw’ikirenga rwemeza ko ibi bizakomeza gufasha mu rugendo rwo kwihutisha imanza no kugabanya ubucucike mu magororero.

kwamamaza

Mu Igororero rya Gicumbi riherereye mu murenge wa Miyove, bamwe mu bakurikiranweho ibyaha byoroheje nk’ubujura bworoheje, gukubita no gukomeretsa byoroheje n’ibindi bari bataraburana, ababunganira mu mategeko n’abashinjacyaha bahawe ibyumba aho barigusangamo abacamanza bakabafasha kubumvikanisha ku bushake bw’impande zose.

Abo bagororwa ni abakurikiranyweho ibyaha byoroheje birimo ubujura bworoheje, gukubita no gukomeretsa byoroheje ndetse n’ibindi…basanzwe bari mu igororero rya Gicumbi riherereye mu Miyove ndetse bakaba batari bakorerwa dosiye kugira ngo baburanishwe.

Abunganira aba bagororwa ndetse n’abashinjacyaha bashinzwe mu cyumba kimwe bagasangamo abacamanza babafasha kubumvikanisha ku bushake bw’impande zombi.

Bamwe mu bari basanzwe mu igororero rya Gicumbi bavuga ko nta cyizere bari bafite cyo kuzaburanishwa vuba, ariko uburyo bwo kubumvikanisha n’ubushinjacyaha ari nk’igisubizo.

Umwe yagize ati: “ Narimaze amezi ane ndimo hano[ Gereza] ntegereje kuburana. Ibi binyorohereje ku kuba bitamfashe igihe kirekire cyo gutegereza signation.”

Undi yagize ati: “nari nkurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha bw’ubujura, nkaba narintegereje ubutabera. Hashize amezi icyenda mbutegereje, ntabwo nari nakaburanye. Nabyishimiye kuko urirega ku bushake bwawe, nta gahato, niba bakagukatiye imyaka ibiri bakayigusubikira noneho mugihe cy’umwaka ugasubira mu muryango ukajya kwiteza imbere.”

Harrison MUTABAZI; Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, avuga ko ubu ari uburyo bwaje nk’igisubizo ku bibazo bimwe inkiko zari zifite. Ni ibibazo birimo icy’ubwinshi bw’imanza zitinda kuburanishwa kandi ko n’ahandi bikwiye kuhakomereza.

Yagize ati: “Ntabwo intego yabo ari ukugabanya ubucucike gusa mu magereza, nubwo ari kimwe mubyo ubu buryo bushobora gufashamo. Ariko indi ntego twitezemo ni uko aba ngaba bemera ibyaha, iyo babyemeye banagaragaza abo bakoranaga, rimwe na rimwe batigeze baza no muri ayo madosiye. Ibyo bikaba bitangiye gutuma abo bakoraga ibyaha bamenyekana.”

“ ikindi …nababwiye ko nk’izi 120 zidashobora kuburanishwa umunsi umwe. Ariko nk’uko mwabibonye, umunsi umwe izi dosiye 120 ziza gukorerwa ubu buryo zirangira. Bivuze ko zihutisha imanza, rero n’ibirarane bikaba bibonewe umuti.”

Gahunda yo kumvikanisha abashinjacyaha n’abakurikiranyweho ibyaha byoroheje yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa mbere k’ uyu mwaka w’2023.

Kugeza ubu, imaze gufasha kuburana no kugabanyirizwa ibihano abasaga 400, nk’uko biteganywa n’itegeko riyishyiraho, aho urukiko rw’ikirenga rugaragaza ko hari intego ko kugeza mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka, ubwo umwaka w’ubucamanza uzaba urangira bazaba bamaze gufasha abagera kuri 800.

Nimugihe ku igororero rya Gicumbi, abantu 120 aribo bafashishwe binyuze mur’ubu buryo, bemera ibyaha ku bushake bwabo bagabanyirizwa ibihano ndetse bamwe birasubikwa basubira mu muryango.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Apr 25, 2023 - 12:52