
Abagore n'abakobwa bahangayikishijwe n'izamuka ry'ibiciro bya Cotex
Apr 23, 2025 - 08:41
Bamwe mu bagore n’abakobwa baravuga ko babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex bigatuma abazibuze bakoresha ibindi bikoresho bishobora kubatera uburwayi.
kwamamaza
Muri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho imisoro nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho by’isuku bikenerwa n’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango, benshi bazi nka cotex, hagamijwe korohereza abari n’abategarugori koroherwa no kubibona ndetse bikanabahendukira.
Nyamara kugeza ubu, hari bamwe bavuga ko ibiciro bya cotex bikiri hejuru, bigatuma bamwe bakoresha ibyo babonye bikaba byabatera indwara.
Umwe ati "ibiciro bya cotex byariyongereye kubera ko ibiciro byo mu bihe byahise ntabwo aribyo biriho ubungubu, cotex ni ibikoresho dukoresha kenshi bitewe n'ibihe tugira, kuba byaruriye biratubangamira, umuntu udafite ubushobozi areba ubundi buryo akoresha, ashobora gukoresha udutambaro twabugenewe, ashobora gukoresha indi myenda gusa ni ikibazo gishobora gutera uburwayi kuko bisaba kugira isuku".
Ku ruhande rw'abacuruzi bavuga ko nabo bacuruza bitewe nuko baranguye kuko usanga nabo barangura ku biciro byo hejuru.
Umwe ati "iyo tugiye kurangura batubwira ko ari ikibazo cy'imisoro kandi bavuga ko twakuriweho imisoro ubwo tubyakira gutyo n'abakiriya bakabyakira gutyo, ubu abenshi bagenda bataguze, iyo umukiriya aje kugura bikarangira ataguze impungenge ziba zihari z'izamuka ry'ibiciro".
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibi bibangamira ubureganzira bwa muntu, igasaba inzego bireba zose guhaguruka bagashaka igisubizo cy’iki kibazo.
Ubushakashatsi bwa banki y’isi bwagaragaje ko mu mwaka 2018 abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 500 ku isi batabashaga kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango. Muri aba miliyoni 250 bakaba bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rubarizwamo kugeza ubu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


