Abagore bakomeje kudindizwa no guharirwa imirimo yo mu rugo.

Ubushakashatsi bwakorewe hirya no hino mu gihugu bugaragaza ko abagore bakomeje kudindizwa no guharirwa imirimo yo murugo ntibabone umwanya wo kujya mu bikorwa bibyara inyungu. Imiryango iharanira uburengenzi bwa muntu ivuga ko ibyo binadindiza iterambere ry’imiryango ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe  n’Umuryango Mpuzamhanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene,Action Aid, bwagaragaje ko abagore by’umwihariko abo mu cyaro aribo badindizwa cyane no guhugira mu mirimo yo mu rugo, bigatuma batabona uko bajya mu yindi mirimo yinjiza amafaranga.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu cyaro bamara  amasaha 6 ku munsi muri iyo mirimo, mugihe umugabo wo mu cyaro we ayikora amasaha 2 gusa.

Anatole Uwiragiye; umukozi w'uyu muryango avuga ko ari ikibazo, ati: “ Iki kibazo cy’uko umugore ahera mu rugo ateka, akubura, yoza abana, ashaka ibyo kurya…ugasanga umunsi wose ushize ari iyo mirimo ahugiyemo, adashobora gukora undi murimo n’umwe ushobora kumuha agafaranga.”

 Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda, bavuga ko uretse kudindiza iterambere ryabo, iyo mirimo itanahabwa agaciro kuburyo bishobora no kuvamo amakimbirane.

 Umugore umwe ati: “Iyo umugabo ageze mu rugo ntahe agaciro ibyo yakoze, aba amuhohoteye kubera ko umurimo wose iyo uwukoze uravunika. Rero iuo bigenze bityo mu rugo hazamo amakimbirane.”

Undi ati: “ umwana w’umukobwa aravuka agasanga imirimo agomba kuyifatanya na Nyina. Abahungu usanga iyo mirimo batayiha agaciro, kimwe n’ababyeyi b’abagabo. Iby’iyi mirimo rero mbona byaragiye bituruka ku muco wa kera uteri mwiza.”

“ abagabo bagifite iyo myumvire yo kumva ko umugore wakoze akantu ntibagahe agaciro, nabo bakwiye kwigishwa.”

 Umugabo nawe yunze murye, ati: “ ibyo bintu biriho kuko usanga bo n’abakobwa aribo bavunika cyane, naho abagabo n’iyo bavuye mu mirimo usanga bajya gutembera ku tubari ariko ugasanga umugore niwe uharirwa imirimo yo guteka, gukubura, gufura no kwita ku bana. Muri rusange iyo tubibonye usanga atari byo kuko umugore abura igihe cyo kwiteza imbere kandi n’urugo rusubira inyuma.”

 Yongeraho ko “rero iyo mirimo tuyigabanye umuryango watera imbere ndetse muri rusange n’igihugu kigatera imbere.”

Anatole  Uwiragiye avuga ko ubufatanye bw’umugabo n’umugore aribyo leta y’u Rwanda yimirije imbere nk’ibitanga iterambere rya bombi.

Ati: “Leta yabonye y’uko wa mubyeyi uzaguma arera umwana, ateka mu rugo…byatuma atiteza imbere. Kandi si we wenyine ahubwo n’igihugu, abagore ubu ni 52% by’abanyarwanda bose, noneho ukibaza uti ‘izo mbaraga zose …nibatinjira mur’iyo mirimo ibyara inyungu ngo binjire muri ako kazi , n’igihugu kirahomba! Ubukungu bw’igihugu ntibuzamuka kubera izo mbaraga zidakoreshwa. Niyo mpamvu ubon aumukuru w’igihugu akunda kubigarukaho ko umugore agomba kuba ari muri izo gahunda z’iterambere.”

Politiki nshya ivuguruye y'uburinganire nk'uko yemejwe n'inama y'abaminisitiri muri Gashyantare (2)2021 ivuga neza ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n'iyo kwita ku bandi itishyhurwa ari ikibazo ku ierambere ry'abagore ndetse n'ikibazo ku burenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ryabwo.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 3, 2022 - 13:32