
Abagore bafatwaga ku ngufu na FDLR baratabariza bagenzi babo
May 20, 2025 - 10:34
Ab'igitsina gore bari impunzi muri RDC batahutse mu mu cyiciro cya kabiri baratabariza bagenzi babo basigayeyo ngo kuko bafatwa ku ngufu n'inyeshyamba za FDLR. Bavuga ko hari n'abahurirwaho ninyeshyamba nyinshi bikabaviramo gupfa.
kwamamaza
Ibi babitangaje ubwo icyiciro cya kabiri cy'abanyarwanda basaga 780 bari impunzi muri RDC batahukaga mu Rwanda, aho bari biganjemo abagore, abana ndetse n'abasaza.
Abagore bavuga ko bajyaga mu murima ndetse n'ahandi bahura n'inyeshyamba za Wazalendo na FDLR zikabafata ku ngufu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Umwe ati:"Wagendaga wahura na Wazalendo cyangwa FDLR bakagufata ku ngufu bikakuviramo kujya kwa muganga."
Undi ati:" Wajyaga mu murima nuko wagira ibyago Wazalendo cyangwa FDLR bagusangamo bakagufata ku ngufu ( bose), maze bamwe ( abagore) bakanaga ( gupfa)."

Umuvugizi wa M23 wungirije mu bya politike, Dr. Oscar BARINDA, wari waherekeje izi mpuzi ku mupaka w'u Rwanda na RDC mu karere ka Rubavu, yavuze ko babambuye FDLR bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo n’abandi basigayeyo babohorwe.
Ati:" ibi ni ibyo twatangije kandi birakomeje."
Si ubwa mbere AFC/M23 yohereje mu Rwanda impunzi zari zarafashwe bugwate na FDLR kuko mu mpera z'icyumweru gishize hari haje izindi mpunzi 360 ndetse n'izindi zagiye zitaha mu bihe bitandukanye.


@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star-Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


