Abagabo barashinjwa kutivuza indwara ziterwa n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

Nubwo inzego z’ubuzima zigaragaza ko abagabo batitabira gushaka ubuvuzi ku bijyanye n’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe nyamara nabo zibibasira bishobora kubakururira ibyago byo kwandura izindi ndwara. Bamwe mu banyarwanda bavuga ko ahanini biterwa nuko umugabo afatwa ndetse abonwa muri sosiyete, ibituma bamwe bahura nicyo kibazo nyamara ugasanga babyihererana.

kwamamaza

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko umuntu 1 muri 5 mu bantu bakuru, hamwe n’umuntu 1 mu 10 mu bari munsi y’imyaka 18 baba bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Dr. Rusanganwa Andre, Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (OMS) avuga ko ari kimwe mu bikomeje guhangayikisha inzego z’ubuzima ku isi hose ngo kuko usanga hari na bamwe badashaka ubuvuzi kuri icyo kibazo by’umwihariko abagabo.

Ati “abicwa no kwiyahura abenshi ni urubyiruko n’abagabo cyane cyane, ibyo twabihuza n’ikintu cyo kugira indwara zo mu mutwe ariko abagabo ntibakunda kwisuzumisha hakiri kare, abagore bajya kwa muganga vuba, iyo yumvise akantu vuba ahita ajya kwa muganga ariko abagabo bajya kwa muganga ari uko barembye cyane”.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko kuba abagabo bumvikana cyane mu kudashaka ubufasha ku bijyane n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kutagaragaza amarangamutima ngo ni uko ubikoze agaragara nk’umunyantege nke bitewe nuko bafatwa muri sosiyete babamo.

Umwe ati “sosiyete ibona umugabo kugaragaza amarangamutima ari nk’intege nke, hari igihe bishobora kuba nk’umutwaro ku bantu bamwe na bamwe, umukobwa aba afite nk’umuntu w’inshuti abwira ibintu byose ariko umuhungu uko mwaba mubanye kose aba afite ibintu agumana”.

Chantal Mudahogora, inzobere mu buzima bwo mu mutwe akaba n’umujyanama mu bigendanye n’imitekerereze, avuga ko bidakwiye ko hari abahozwa ku nkeke, ngo kuko kudahabwa ubuvuzi byabakururira kwandura zimwe mu zitandura.

Ati “umugabo ashobora kutagaragaza amarangamutima ariko izo ngaruka zo kuyapfukirana ziragaragara zo, izi ndwara zitandura turimo kubona zirimo kuba nyishi kuko uko upfukirana ibintu byo mu mutwe ubwonko bugenda bubura imisemburo yo ku burinda, tureke gushyira igitutu ku bana b’abahungu tubereka ko bagomba kuba ibindi bintu, ntabwo bagombye gushyira igitutu ku mwana w’umuhungu bamwereka ko we kugaragaza amarangamutima atari byo”.

Ikigo gishizwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kigaragaza ko mu bagabo bahura n’ibibazo byo mu mutwe 5% nibo bivuza gusa.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star     

 Jun 5, 2025 - 09:10