
Abafite Virusi itera SIDA bangana na 13% baracyahabwa akato n'ihezwa
Apr 2, 2024 - 15:03
Bamwe mu bagize urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera Sida baravuga ko nubwo imyumvire yahindutse kuri bamwe ariko hari aho abamenyekanye ko bafite virus itera sida bahabwa akato n’ihezwa rya hato na hato. Bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zo kwiheba no kwitakariza icyizere kandi nabo bafite uburenganzira nk’ubw’abandi.  Nimugihe ikigo cyitaku buzima, RBC, kivuga ko kugeza ubu aho ibihe bigeze nta muntu n’umwe ugomba guhezwa cyangwa guhabwa akato muri servise runaka, ubikoze agomba kubihanirwa n’amategeko.
kwamamaza
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2009 ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA bwagaragaje ko byari hejuru ya 60%. Naho ubwakozwe muri 2019-2020 bugaragaza ko byagabanyutse bijya munsi ya 15%.
Gusa nubwo byagabanutse, hari ahatungwa agatoki bikigaragara, cyane cyane mu rubyiruko, nk’uko Muneza Slyvie na Mutambuka Deo; abayobozi mu rugaga Nyarwanda rw’abafite Virus ya Sida mu Rwanda (RRP+) babishimangira.
Muneza yagize ati: “ ubushakashatsi bujya kubaho ni uko hagiye hagaragara ko akato n’ihezwa bikorerwa abafite virus itera sida kagihari. Karagabanutse ariko karacyahari. (…) aho bisigaye cyane mu rubyiruko, ari nabwo tugomba gukora ubuvugizi cyane cyane mu mashuli.”
Mutambuka yongeraho ko “ urebye ku bipimo mpuzamahanga, u Rwanda ruri ahantu heza. Ni ukuvuga ngo ubu turi munsi ya 15%; 13% kumanura ku bantu bakoreweho ubushakashatsi. Bigaragaza ko akato n’ihezwa biriho bigabanuka. Ariko hari ibyiciro byihariye nkuko twavuze urubyiruko ariho noneho dukeneye kwibanda kugira ngo turebe impamvu zibitera.”
“Hadakozwe ubwo bushakashatsi, dushobora kwisanga twasubiye nyuma yaho byahoze kuko ubwakozwe 2009 n’ubwa 2019 bugaragaza ko hari ibyakozwe kandi ni uko dukora tugamije kureba ko twarandura burundu akato n’ihezwa bishingiye ku kuba umuntu afite virus itera sida.”
Bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zirimo n’ipfunwe rya hato na hato kandi ntacyakabatandukanyije n’abandi.
Mutambuka ati: ‘ tekereza uri mu ikipe y’amaguru ushoboye nk’abandi arko baba bamenye ko ufite virus itera sida bagatangira kugukura mu kibuga. Urumva ko ibyo bintu bikwica mu buryo butandukanye kandi bubi kuko ni imbere, ni umuntu w’imbere ari nawe utugize.”

Muneza Slyvie, nawe ati: “ ni ugukangurira abanyeshuli ko ufite virus itera sida ari umuntu nk’abandi kandi noneho wa mwana akivanamo ibintu by’ipfunwe, akumva ko akeneye gufata ikinini neza kugira ngo ubuzima bwe bukomeze.”
Gusa Dr. Ikuzo Bazile; Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya HIV mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, avuga ko ibyo bidakwiye ndetse ko uwo byagaragaraho atanga akato n’iheza ry’umuntu uwo ari we wese yabiryozwa.
Ati: “ mu ntumbero dufite 2030 ni ukuba twararanduye sirus itera sida ariko nanone bijyana no kurwanya akato. Ntabwo twatezutse mu kurwanya akato, kandi turizera ko tuzahagera tutagifite ibyo bibazo kuko imyumvire y’abantu kuri virus itera sida igenda ihinduka.”
“nk’uko mubizi, mu gihugu cyacu tugira slogan ya Zero discrimination iyo ariyo yose, nta muntu ugomba guhabwa akato, uwo ariwe wese tutanavuze virus itera sida. Kandi hari n’amategeko ashobora guhana umuntu uwo ariwe wese ushobora gukora ivangura iryo ariryo ryose ryaba rishingiye ku buzima cyangwa kucyo aricyo cyose, itegeko rirahari ryamuhana.”
Ubushakatsi bwakozwe na RRP+ hagati ya 1999- 2020 bwagaragaje ko urubyiruko 48%, abagabo 34.8% n’abagore 22.4% bafite virus itera Sida bakorewe ibikorwa byihezwa n’akato.
Kugeza ubu, muri rusange mu Rwanda ubwandu bwa HIV buri kuri 3%.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


