Abafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba kujya bagira uruhare mu matora

Abafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba kujya bagira uruhare muri politike byumwihariko mu matora nabo bakaba batora ndetse bakanatorwa, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko uburenganzira ari ubw’abantu bose bityo n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bakwiye ubwo burenganzira bwo gutora mu gihe badafite ikibazo.

kwamamaza

Muri gahunda zimwe na zimwe za leta usanga hari ahakigaragara ihezwa ku bantu bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe ahanini bitewe nuko ngo bashobora guteza umutekano mucye, ni mugihe abafite ubu bumuga bo bavuga ko kuba batagira uruhare muri politike by’umwihariko amatora ari ihenzwa baba bari gukorerwa.

Umwe ati "natwe dukwiye gutora natwe abarwayi bo mu mutwe tukumva ko twishimiye igihugu cyacu kidaheza, natwe tukumva ko turi abanyarwanda nk'abandi, muri abo baheza gutora harimo n'abaruharaniye, harimo n'abafite ubumuga kubera ko barashwe ku rugamba".   

Umutesi Rose, umuyobozi mukuri w’umuryango uharanira uburengenzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe NOUSPR Ubumuntu, asanga nkuko umurwayi wo mumutwe aba afite indangamuntu ari nako aba akwiye kugira uruhare mu kwitorera abamuyobora.

Ati "amatora ya Perezida cyangwa ay'Abadepite natwe tugomba gutora, umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe agomba gutora kimwe n'abandi kuko byose biterwa n'imyumvire, imyumvire n'imara guhinduka bazumva ko runaka mu gihe adafite ikibazo yaza agatora nk'abandi banyarwanda bose".

Akomeza agira ati "bumve ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe nkuko afite irangamuntu akwiriye gutora Perezida wa Repubulika nkuko abishaka agatora Abadepite nkuko abandi bose batora n'icyo twisabira". 

Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite ubumuga NUDOR, Madame Dr. Beth Nasiforo Mukarwego asanga igihe ari iki ngo abanyarwanda bumve ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi.

Ati "uyu munsi turasha ko abanyarwanda bahindura imyumvire bakamenya ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ni umuntu nk'uwundi, agira ikibazo gusa iyo yarwaye, iyo atarwaye aba ari umuntu usanzwe ushoboye gukora ushoboye no gutora, benshi ntabwo bajya mu matora, benshi ntibanamenya ngo ese amatora yagenze gute kuko ntibashobora kugerwaho n'amakuru".     

Komisiyo y’igihugu y’uburengenzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko uburenganzira bwa muntu ari ubwa buri wese kandi umuntu ufite ubumuga bwo mutwe ari kimwe nk’undi munyarwanda wese, 

Gahongayire Aurerie ushinzwe iyubahirizwa ry’uburengenzira bw’abantu bafite ubumuga muri iyi komisiyo ati "uburenganzira bwa muntu ni ubwa buri wese, uburenganzira bwo kugira uruhare mu gutora no gutorwa ntawe buheza ni ubwa buri munyarwanda wese nkuko abanyarwanda bose bareshya imbere y'amategeko kandi bakagira uburenganzira bungana, umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe nawe afite uburenganzira igihe adafite uburwayi bumubuza kuba yabikora".       

Itegeko ngenga N° 001/2019, ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora ingingo ya 2, rivuga ko umuntu wamburwa mu buryo budahoraho uburenganzira bwo kwiyandikisha ku ilisiti y’itora igika (c) uhungabanya umudendezo w’ahandikirwa ilisiti y’itora.

Ingingo ya 7 ivuga ko uwemerewe gutorwa igika cya (i) agomba kuba adafite uburwayi bwo mu mutwe bwamubuza kuzuza inshingano zijyanye n’umwanya ashaka kwiyamamazaho.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 26, 2024 - 10:03