
Abafite ubumuga bo mu ntara y'Amajyepfo bifuza ko Paul Kagame yongera kubayobora
Jun 28, 2024 - 08:07
Mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Chairman wa RPF Inkotanyi, akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha, abantu bafite ubumuga bo mu ntara y’Amajyepfo barashimira Paul Kagame ko yabafashije kugira uburenganzira kuri ubu bakaba batagihura n’ibikorwa by’ivangura nk’uko byahoze, ndetse bakaba bakataje mu rugendo rwo kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu, baravuga ko ariwe bifuza ko yongera kubayobora kugira ngo azabakemurire n’ibisigaye.
kwamamaza
Abatuye mu turere twa Huye, Nyaruguru, Gisagara na Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, baravuga ko bashingiye kuho bavuye n’aho bageze ubu, batabona icyo bagororera Paul Kagame wabarandase mu mya 30 ishize akabageza aheza batari barigeze mu myaka yabanje.
Urugero ni abafite ubumuga bavuga ko bari babayeho mu ihezwa n'ivangura rikomeye, ariko magingo aya bakaba babayeho neza mu burenganzira bungana n’ubw’abadafite ubumuga, bityo ngo niwe bazatora.
Umwe ati "kera abafite ubumuga ntabwo bahabwaga agaciro, mbere ntabwo nabashaga kuba nakwishima nk'abandi kuko nabonaga ntafite ubuzima nk'ubw'abandi bantu ariko aho aziye yadufashije kwibonamo ubumuntu, twibonamo ko dufite imbaraga, dufite icyerekezo natwe twagira byinshi tugeraho, dufite kuzamuhesha agaciro natwe tukamwereka ko ibyo yakoze ataruhiye ubusa nk'umubyeyi wacu".
Undi ati "ijambo twagize ryadukemuriye ikibazo cyo kwigunga kuko kenshi twabaga turi mu rugo tutabasha kugera aho abandi bari, twitwaga babandi bibimuga bagomba kuba mu gikari batagomba guseruka none ubungubu twisanze abenshi usanga bari no mubuyobozi nkubu nkanjye ndi mutwarasibo".
Undi nawe ati "mbere yuko mbona rino gare nagendaga nikurura hasi banyita ngo ndi ikimuga ariko ubungubu nta muntu ushobora kuvuga ibyo bintu".
Ashimira abanyamajyepfo basagaga ibihumbi 300 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kuba baremeye kumushyigikira, Paul Kagame yavuze ko nawe yiteguye ndetse ko ibyiza biruseho biri imbere.

Ati "gutora FPR n'umukandida wayo icyo bivuze amateka mabi ntazasubira, ntagasubire, iyo politike iyo imaze kujya iruhande ikaba politike yo kubaka ubumwe bw'abanyagihugu bw'abanyarwanda ndetse tukakira n'abava ahandi aho ariho hose amajyambere yukabikirwaho nayo arihuta, umutekano bishingiraho tugomba kuwitaho ugakomera kugirango hatazagira igihungabanya iyo politike n'ayo majyambere".
Bimwe mu byo intara y’Amajyepfo yishimira byagezweho mu myaka irindwi ishize bayobowe na Paul Kagame nk’umukuru w’Igihugu, harimo ibikorwaremezo nka Stade mpuzamahanga ya Huye, imihanda mishya ya kaburimbo irimo uwo mu karere ka Gisagara no mu karere ka Nyaruguru, ibitaro bya Munini, n’ibindi.
Paul Kagame, Umukandida wa RPF Inkotanyi, mu ntara y’Amajyepfo amaze kwiyamamariza mu turere twa Muhanga, Huye na Nyamagabe, aho kuri uyu wa Gatanu akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw'u Rwanda.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Huye
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


