Abafite ubumuga barashimira umwanya w’umwihariko bahawe wo kwitorera ubahagarariye

Abafite ubumuga barashimira umwanya w’umwihariko bahawe wo kwitorera ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko, bakavuga ko ari umwanya wo gutora uzabafasha gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho yabo mu ngeri zitandukanye.

kwamamaza

Ni icyiciro cyanyuma cy’amatora aho abagize inteko itora ku byiciro byihariye baramukiye mu matora y’abadepite 27 bazahagararira ibyiciro byihariye mu nteko ishinga amategeko. Ibyo birimo iby’abagize 30% by’abagore, abakandida depite bo guhagararira urubyiruko, hakaba n’icyiciro cy’abakandida depite 13 batorwamo umwe akazahagararira abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko akaba yatowe n’abagize komite y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, ku ntara, no ku rwego rw’akarere.

Fabrice Karemera yari ahagarariye site y’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge yatoreye ku murenge wa Nyakabanda, yavuze ko bari biteguye mu buryo bwose bworohereza abaje kuhatorera.

Ati "site y'akarere ka Nyarugenge dufite abagize inteko itora bageze kuri 19, hano kuri iyi site y'akarere ka Nyarugenge abafite ubumuga butandukanye barahari, turakeka tudashidikanya ko itora ryacu riteguye neza kandi riza kuba risozwa neza".   

Richard Kananga na Kamil Hassina bagaragaje ko bashimira leta ku mwihariko yabashyiriyeho wo kwitorera abahagarariye abafite ubumuga mu nteko.

Ati "ndanezerewe cyane, ni umwanya mwiza duhabwa n'igihugu cyacu kwihitiramo abaduhagararira mu nzego zituvuganira, ndanezerewe cyane kuba nanjye nshoboye gutanga ijwi ryanjye kandi nizera ko iri jwi rifite icyo rivuze ku bafite ubumuga kugirango imibereho yabo irusheho gutera imbere".    

Kamil Hassina nawe ati "umwihariko wacu turi abanyantege nke ariko leta y'u Rwanda yadushyize imbere ntabwo yatwirengagije, kuba dufite umukandida ujya mu nteko, ni ikintu gikomeye tugomba gushimira leta y'u Rwanda kubera ko natwe yadutekerejeho". 

Munyabagisha John Bosco na Kamil Hassina, bavuga ko biteze ko abo batoye bashobora guhindura imibereho y’abafite ubumuga no gukuraho ibikiri imbogamizi kuri bo.

Munyabagisha John Bosco ati "hari byinshi bitari byakorwa, hari nk'abantu batari bahindura imyumvire ngo bumve ko umuntu ufite ubumuga nawe ashoboye, hari byinshi bigenwa n'itegeko ariko ugasanga rya tegeko ntiryubahirizwa uko bikwiriye, mwizeyeho kuzakemura ibyo bibazo".   

Kamil Hassina ati "biragoye kubera ko kubona insimburangingo kuri mituweli biratinda ntabwo duhita tuzibona ariko adukoreye ubuvugizi tukajya tuzibona kuri mituweli byajya bidufasha cyane ku buryo na babandi baheze mu nzu badashobora gusohoka bazajya babona uko basohoka bakajya hanze".

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko iki ari cyo cyiciro cya nyuma cy’amatora kuko icya mbere cyabaye tariki ya 14 Nyakanga, abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda batoye Perezida wa Repubulika n’abadepite 53, n’ababa mu Rwanda bakaba baratoye tariki ya 15 Nyakanga, abadepite 53 batowe baturutse mu mitwe ya Politiki n’abakandida bigenga.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 17, 2024 - 07:46