
Abafite ubumuga bagirwaho ingaruka n’ibiza kurusha abandi
May 1, 2024 - 09:30
Mu gihe imvura nyinshi ikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu ikanateza ibiza hamwe na hamwe, abafite ubumuga baravuga ko nubwo bibasirwa n’ibiza kimwe n’abandi bantu ariko bo ingaruka zabyo zibageraho kurusha abandi bitewe n’ubumuga bafite bigatuma batabasha kwitabara, bagasaba ko ubutabazi bwihuse ku bafite ubumuga bwashyirwa mu igenamigambi.
kwamamaza
Mu gihe cy’imvura nyinshi inateza ibiza mu bice bitandukanye, abantu bafite ubumuga butandukanye bagaragaza ko nubwo ibiza bidatoranya uwo byibasira ariko kuri bo ngo bafite ibyago byinshi byo guhitanwa nabyo ndetse no kwibasirwa cyane kuko bagorwa no kwitabara bahunga ibyo biza.
Umwe ati "ku bafite ubumuga bwo kutabona harimo ikibazo cyo kumenya amakuru, icyo twasaba nuko muri sosiyete bamenya abantu bafite ubumuga niba habaye ibiza bahita banahererekanya amakuru ku rubuga rw'umudugudu cyangwa rw'isibo".
Undi ati "nk'iki gihe cy'imvura nyinshi harimo kuba imivu myinshi, ugasaga imvura ibaye nyinshi, biragoye ko umuntu ufite ubumuga ashobora kugira umuvuduko, ashobora kugira umuvuduko mu kwihuta ashobora kuba yahunga ayo mazi yaba abaye menshi, biragorana ko amazi aramutse aza agusanga munzu ushobora kugira imbaraga n'umuvuduko byo kwihuta ngo ushobore gusohoka muri iyi nzu".
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko iyo bajya gutabara abashobora kwibasirwa n’ibiza bashyira imbere abafite intege nkeya harimo n’abafite ubumuga, kuko aribo bazahazwa n’ingaruka z’ibiza kurenza abandi.
ACP Egide Mugwiza, umuyobozi muri MINEMA ati "bahura n'ibiza kimwe n'abandi ariko ingaruka zikabazahaza niyo mpamvu nk'igihe cy'ubutabazi mu bantu twitaho ba mbere ni abarimo abafite ubumuga, abasaza, abana bakiri bato, abantu batwite babantu bose badashobora kwirukanka ngo bahunge, nibo twitaho bwa mbere".
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR risaba ko uburyo abafite ubumuga bafashwa mu bihe by’amage byashyirwa mu igenamigambi, bakanagaragaza icyo bazakora mu kwigisha uburengenzira bw’abafite ubumuga.
Nsengiyumva Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR ati "ubukangurambaga bushingiye ku kugaragaza icyo abafasha mu bihe by'ibiza bakora kugirango abafite ubumuga bitabweho byumwihariko, NUDOR izakora ku buryo ifasha abantu mu kwigisha uburenganzira bw'umuntu ufite ubumuga uburyo yatabarwa muri ibyo bihe by'amage ku bazaba babikeneye".
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko hafashwe ingamba zo kwirinda ko hari abantu bakongera guhitanwa n’ibiza nkuko byagenze muri 2023, kugeza ubu bakaba barakodeshereje abantu barenga 4700 bakuwe aho bari batuye kuko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


