Abafite moto zidakora kimotari babangamiwe no kwandikirwa batwaye abo mu miryango yabo

Abafite moto zo gutemberaho zidakora ikimotari bo mu karere ka Nyagatare,baravuga ko babangamiwe n’uko iyo batwaye abo mu miryango yabo bandikirwa na polisi ibabeshyera ko batwaye abagenzi. Bavuga ko ibyo bibabaho kandi baragaraza ko bafite ibyangombwa by’uko ari iyo gutemberaho. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba buvuga ko hari abafatwa bakoze amanyanga yo gutwara umuntu bakamwishyuza. Busaba abaturage ko uwarenganyijwe yazegera ubuyobozi bwa polisi akarenganurwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare biganjemo abahinzi n’aborozi bakunze kuba bafite ibinyabiziga bya moto bifashisha mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Nubwo bazitunze mu rwego rw’akazi, rimwe banatwaraho abo mu miryango yabo bagiye ahantu hatandukanye.

Gusa hari abavuga ko babangamiwe n’uko iyo bageze mu muhanda, umupolisi abandikira ababwira ko bari mu kazi k’ikimotari kandi ari moto ifite ibyangombwa byo gutembera.

Ku ruhande rwabo, bavuga ko ibyo ari nk’akarengane,bityo bagasaba polisi ko itajya ibandikira kuko abo batwaye nabo bakwiye kugira uburenganzira kuri icyo kinyabiziga.

Umwe yagize ati: “impungenge duhura nazo, uba wigiriye ku kazi kawe k’ubuhinzi, nk’ejo bundi naragiye mpetse umuhungu wanjye mbona banyandikiye. Ibyo ni ibibazo duhura nabyo mu muhanda. turasaba ubuvugizi ko baduha uburenganzira kuri moto y’umuntu.”

Undi ati:“bakubaza authorization, uti njyawe ntabwo ikora umwuga w’ubumotari, ni uko uyu muntu ari mwene wacu, ukamuha n’ibihamya, ati nabyemezwa n’iki, akakwandikira tu! Ahubwo private niba utaheka nka mwene wanyu, umudamu wawe…nicyo kintu kiba kiducanga. Icyo twasaba ni uko bo bajya batureka kubwo uba umubwiye uti ni umufamilier akaba yabyumva ukagenda.”

“uraba utwaye umuntu noneho polisi yaguhagarika ukabasobanurira ko ari umuvandimwe utwaye cyangwa se nk’umudamu wawe bakanga kubyemera bakimara kukubaza authorization uyibuze. Ubwo wamara kuyibura ukababwira uti igendere, wajya kureba ku mugoroba ugasanga harimo ideni rya 20 000Frw. Kandi assurance tuba dufite niyo gutwara abantu babiri. Kandi icyangombwa mba mfite ni icya promenade, ubwo rero mwatuvuganira rwose bakareba uko batworohereza ibintu.”

SP Twizeyimana Hamdun; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mu igenzura ryakozwe mu mihanda basanze hari abamotari batwara abagenzi nta cyangombwa bafite cyo gutwara abagenzi ku buryo hari n’abafatwa, aho utwaye moto n’uwo ahetse bakanyuranya mu kwisobanura.

 Ariko asaba abaturage ko umuntu uzandikirwa atwaye uwo mu muryango we atari ukubeshya, azegera polisi maze akarenganurwa.

Ati: “byanze bikunze akubwiye ngo ntwaye umugore wanjye, cyangwa ntwaye umwana wanjye agiye guhinga cyangwa tugiye mu isoko ni ibintu biba bigaragara. Ariko kiba ari ikibazo iyo amubwiye gutyo umuntu agahita amubwira ati reka urabeshya njyewe umvanye aha n’aha ndakwishyura aya n’aya! Uhita ubona ko aria bantu babiri batandukanye, bataziranye. Gusa wenda inama twagira abamotari, niyo mpamvu habaho abayobozi, akwiye kwegera ubuyobozi bwa polisi agatanga ikibigaragaza akarenganurwa.”

Gusa abaturage bo mu karere ka Nyagatare bagaragaza ko hari uwisobanura bigaragara ko umuntu atwaye ari uwo mu muryango we ariko polisi ikamurekura akagenda,yagera imbere akabona ubutumwa bamubwira ko yakoze irindi kose kandi ntaryo yakoze.

Bavuga ko ibyo ibintu biba ari ukubihimuraho, bityo bagasaba ubuyobozi bwa polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda, ko bwajya bugenzura abapolisi bo mu muhanda kuko hari igihe barenganya abantu.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Jan 9, 2024 - 12:58